Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: Hari ikiraro gitwara ubuzima bw’abaturage

Tuesday 12 December 2023
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikiraro kirimo guteza impanuka kubera uburyo gikozemo.

Ni ikiraro gihuza umurenge wa Musanze na Cyuve, kikaba hagati mu tugari twa Cyabagarura na Kabeza, gifite umuhora w’ubujyakuzimu buri hagati ya metero 6 na 7, kigatera bamwe isereri abanyantege nke bakakituramo.

Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga kuri iki kuraro yasanze ari icy’ibiti bisa nkaho byatangiye gusaza, abaturage bifuza ko cyakongera kubakwa mu buryo bubungabunga ubuzima bwabo.

Bunane Epimaque, ni umwe mu baturage bakoresha iki kiraro cyane, avuga ko yigeze kukivunikiraho.

Yagize ati: "Iki kiraro kiratubangamiye, njye ubwanjye nakiguyemo ndavunika nivuriza mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, ndetse nagiye na CHUK, ubu nabaye ikimuga, twabisabye kenshi ko bakidukorera neza ariko gikomeza kuba gutya, hari n’abagiye bagwamo bagapfa, usibye njye Imana yarokoye. Turasaba ko badukorera byibuze ikiraro cy’imigozi gifunze mu mpande."

Undi muturage witwa Munyeshuri Abel nawe yagize ati: "Usibye n’abana duhora dufitiye impungenge natwe abantu bakuru tukinyuragaho, dufite ubwoba, hakenewe ubundi bushobozi twebwe nk’abaturage twariyenje dushyiraho ibiti ariko nawe ushyize mu gaciro ntabwo ikiraro cy’ibiti kireshya gutya wakinyuraho ngo wumve ufite amahoro, ushobora no gutsikira ukisanga hasi, batwubakire byibuze icyo mu kirere gikomeye."

Aba baturage bose bahuriza kukuba nta muntu ujya wita kuri iki kiraro kandi ngo kimaze guhitana ubuzima bw’abantu benshi aho babyuka bagasanga bamwe bakivunikiyemo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze Bwana Edouard Twagirimana yavuze iki kibazo bakizi ndetse ngo bagiye bakiganiraho n’inzego.

Yagize ati: "Nibyo koko iki kiraro ndakizi giteye impungenge niba umuntu umwe aguyemo undi akagwamo urumva ko biba ari ikibazo , twakiganiyeho n’inzego ndetse biri muri gahunda twandikiye akarere tugasaba uburenganzira bwo gutema ibiti mu ishyamba rya leta kugira ngo gisanwe, ubwo turakomeza kubyitaho."

Muri iyi mirenge yombi Cyuve na Musanze hari umugezi unyuramo hagati witwa Rwebeya, usanga ibiraro byashyizweho ari ibiti kandi ari harehare cyane ku buryo abaturage bagenda babivunikiraho, usibye ikiraro kimwe kinyuraho imodoka kiri ahazwi nko kwa Kate n’akandi kararo kamwe ko mu kirere kari hafi n’ishuri ry’incuke rya Wisdom Schools, ibindi biraro hafi ya byose biri mu manegeka.

Ni kenshi abaturage bo mu Murenge wa Musanze na Cyuve bakomeje gutakambira ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bukabizeza ko buzabubakira ibiraro ariko ngo amaso yaheze mu kirere.

Yanditswe Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru