Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Hari ingamba nshya mu gusobanurira urubyiruko amateka nyakuri ya Jenoside

Friday 23 June 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Mu murenge wa Muhoza ni mu karere ka Musanze akagali ka Kigombe hibutse ku nshuro ya 29 Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, hanagaragazwa ikigiye gukorwa mu kwigisha urubyiruko amateka, hagamijwe kurandura Burundi ingengabitekerezo ya Jenoside.

Hibukwaga Abatutsi biciwe mu cyahoze ari court d’apel ya Ruhengeri, aho hafashwe ingamba zo gushaka abantu basobanukiwe amateka nyakuri ya jenocide yakorewe abatutsi 1994 agasobanuritwa urubyiruko hagamijwe kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Bamwe mu babyeyi basobanukiwe amateka bavuga ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi gusigasira amateka ya jenocide cyane binyuze mu kuyasobanurira urubyiruko.

Me Pastor Rutikanga Gabliel yagize ati: "Tugiye kujya dutegura abana mu biruhuko kugira ngo tubaganirizwe ku mateka ya jenocide, ku buryo abana bazajya bahabwa umwanya bakabaza ibibazo, kuko hari n’ababyeyi baba batazi amate, kimwe nuko hari n’abayagoreka kandi bayazi."

Mukamusoni Jasimini, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kigombe yavuze ko bazabinyuza mu kiganiro cy’ubumwe n’ubudaherenwa.

Yagize ati: "Mu mihigo dufite, dufitemo ikiganiro ku bumwe bw’anyarwanda, tugomba kwigisha urubyiruko, tukazana abantu basobanukiwe amateka bakayabasobnurira, no mu nteko z’abaturage, mu matsinda yatoranyijwe n’aho tukabasobanurira."

Sebasore Javan, intumwa y’akarere ka Musanze avuga ko bikwiye ko urubyiruko rugomba kwigishwa amateka cyane ko aribo Rwanda rw’ejo.

Yagize ati: "Iki gikorwa ni igikorwa duha uburemere kuko iyo abantu bakitabiye ari benshi cyane urubyiruko babaneramo amasomo y’ibyabaye, ayo masomo akababera imbarutso yo kugira ngo bafate ingamba zo kwamagana ibyo bibi byabaye kugira ngo bitazongera kubaho ukundi."

Akagali ka Kigombe kibutse ku nshuro ya 29 Jenocide yakorewe Abatutsi biciwe mu cyahoze ari cour d’apel. Ni igikorwa cyaranzwe n’urugendo rwo kwibuka, gushyira indabo kumva ndetse hanaremewe abatishoboye hagamijwe kubongerera imbaraga ngo barusheho kwiyubaka.

Urwibutso rw’akarere ka Musanze rukaba ruruhukiyemo imibiri isaga 800, hakaba hagamijwe gushyiraho ibice ndangamateka muri uru rwibutso.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru