Yanditswe na Umugiraneza Alice
Hari abaturage bo mu murenge wa Muko bafite imirimo mu kibaya cya Kiyababa mu karere ka Musanze bavuga ko bahangayikishijwe n’amazi aturuka mu mirenge bahanye imbibi akisuka mu kibaya akangiriza imyaka yabo n’ibikorwa remezo, kugeza aho hegitari 65 zimaze kwangirika.
Ubwo Mamaurwagasabo yageraga muri iki kibaya abaturage bagaragaje imvamutima zabo aho bavuga ko mu rwego rwo gukumira ibiza amazi yakorerwa inzira agakomeza akagira aho ajya.
Nyirakabanza Daphrose yagize ati: "Hari amazi aturuka mu tugezi twa Mbizi, mutobo na Nyabeshaza, ayo mazi kubera kutagira aho ajya yisuka mu kibaya maze ugasanga ibyacu birahatikiriye."
Rukara Antoine nawe yagize ati: "Dufite ikibazo cy’amazi aturuka mu mirenge duturanye akamanuka atagira aho agiye, nk’abaturage twishatsemo imbaraga ducukura ibibare (irohero ry’amazi) ariko kuko ari uburyo gakondo iyo amazi abaye menshi biraziba agakwira mu kibaya hose."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko, Bisengimana Janvier avuga ko inzego z’ubuyobozi ku bufatanya n’abaturage bishatsemo igisubizo ariko ku buryo butarabywe.
Yagize ati: "Hari ikibazo cy’amazi aturuka hirya nohino akisuka mu kibaya cya Kiyababa kuko atagira aho ajya, aza arimo amacupa n’amasashe, araza akisuka muri bya bibare byacukuwe bigahita biziba, ya mazi kuko atakibashije kwinjira muri bya bibare agasandara hose agateza ibibazo."
Ubuyobozi bw’akarere buramara impungenge abaturage ko ikibazo cy’imigezi ya mutobo, nyabeshaza na Mbizi kizwi kirimo gushakirwa umuti urambye ku bufatanya n’abaturage n’ubuyobozi.
Ramuli Janvier, Umuyobozi wa karere ka Musanze yagize ati: "Bitewe n’agace uko kameze n’ahantu haremye ku buryo amazi atamanuka ngo asohoke agere hasi, hari ibibare bihari ari nabyo abaturage ku fatanye n’ubuyobozi bagomba gushyiramo imbaraga kugira go babizibure hirindwa ko byaziba hakabaho gukomeza kuzibura igihe imvura iguye."
Ikibaya cya Kiyababa gikorerwamo ubuhinzi bw’ibishyimbo, ibigori, amasaka ndetse hari n’imiryango imwe n’imwe ikihatuye.




















