Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu rubyiruko bo mu karere ka Musanze by’umwihariko abarangije amashuri y’isumbuye bakoreshaga ikigo cy’urubyiruko baravuga ko batakimenya amakuru ajyanye n’akazi bitewe nuko iki kigo kigiye kumara amezi arenga atanu kidatanga serivisi nkuko bisanzwe.
Uru rubyiruko rwabitangarije
umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu karere ka Musanze, aho bahamya ko basigaye bagorwa no kumenya amakuru y’ahantu hirya no hino abarangira ahari akazi.
Uwitonze Adelphine w’imyaka 19, n’umunyeshuri mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro Ines Ruhengeri, avuga ko iki kigo cy’urubyiruko cya Musanze cyari kibafitiye akamaro ariko ngo kuva cyafungwa byabagizeho ingaruka.
Agira ati:" Ntitukibona amakuru ajyanye n’akazi kuva iki kigo batangira kwagurwa , twazaga gukoresha internet tukamenya ahantu bakeneye abakozi, ariko ubu ntituzi aho bimukiye muri iyi minsi, nubwo yenda hari abahazi njye nagezeyo mbona aho twakoreraga barimo kuhubaka."
Undi witwa Nshimiyimana Jean de Dieu ufite imyaka 29 nawe avuga ko nk’abantu bazaga gushaka serivisi zitandukanye, zijyanye no kuzuza ibisabwa kugira ngo tube twabona akazi, gushakisha ahari imirimo bakoresheje internet byabagizeho ingaruka.
Agira ati:" iki kigo cyari gifite akamaro abantu benshi kuko cyakiraga urubyiruko rurenga 100 ku munsi, bazaga gushakisha akazi kuri internet, bakareba uburyo kuri Mifora bihagaze , ariko ubu ntabwo tukijyayo abanshi cyokoze hari abamenye ahari gutangirwa serivisi muri iyi minsi ndetse n’abandi batarahamenya, umunsi ikigo cyuzuye tuzishima."
Rwigamba Aimable umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Musanze yavuze ko ikigo kirimo kuvugururwa ariko ngo ntibibujije ko hari uru byiruko rumwe na rumwe ruza gushaka amakuru gusa ngo ni bakeya ugereranyije nabo bakiraga ku munsi.
Agira ati:" Turimo kwagura ikigo kugira ngo tujye twakira urubyiruko rwinshi rutandukanye, yego ubu hari abatarimo kumenya amakuru muri iki gihe ariko, ntabwo twafunze burundu hari icyumba mu murenge wa Muhoza turimo kwifashisha muri iyi minsi, gusa hajya haza urubyiruko ruke cyane hagati ya , 10, 6, 5 , ababasha kumenya amakuru nibo batugana, kubera dukora ubukangurambaga."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rucyahana Mpuhwe Andrew avuga ko ikigo cy’urubyiruko n’ubwo kirimo kwagurwa serivisi zo zitigeze zihagarara.
Agira ati"Icyo twavuga ikigo cy’urubyiruko cyakomeje gukora , nubwo kirimo kuvugururwa, nyuma y’amezi abiri kizaba cyuzuye , abashaka serivisi zindi zijyanye n’ubuzima bagana ama poste de sante atandukanye ari muri Musanze , n’aho ubundi ni munyungu zo kongera serivisi cyajyaga gitanga ku buryo kizajya kiganwa n’abantu 300 ku munsi."
Umuyobozi wa gahunda yo guhanga imirimo muri Minisiteri y’urubyiruko Habimana Jean Pierre avuga ko ikigo cy’urubyiruko cya Musanze kiri mu bigo bikora neza , ngo impamvu serivisi zitarimo gutangwa neza nkuko bikwiye, kirimo kwagurwa.
Agira ati:" ikigo cy’urubyiruko cya Musanze n’ikigo dufite gikora neza mu Rwanda , impamvu kitarimo gukora nkuko bikwiye kirimo kwagurwa , kubirebana n’aho baba bakorera hakorwa ubukangurambaga, mu muganda, mu zindi gahunda zijyanye no kubamenyesha aho ikigo cyimukiye, mu gihe imirimo yo kucyagura itararangira."
Kuri ubu ikigo cy’urubyiruko cya Musanze kirimo gutangira serivisi zimwe mu nyubako y’ibiro by’umurenge wa Muhoza, mu gihe bategereje ko icyavuguruwe cyuzura.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko iki kigo cyari gifite icyumba gito bakoreragamo ariko ngo iki nikimara kuzura kizajya cyakira urubyiruko rurenze urwahabwaga serivisi zitandukanye.
Urubyiruko rufite kuva ku myaka 16-30 rukaba rwari rugeze kuri 3.595.670 bamgana na 27,1% , ibarura rusange rw’abaturage rwakozwe na (NISR) ryagaragaje ko abanyarwanda bose hamwe bageze kuri 13.246.394,
Mu bushakashatsi bwakozwe na (LFS) bugaragaza ko urubyiruko rugera kuri 23% batuye mu mujyi, mu gihe 77% batuye mu cyaro , miliyoni 1.357.468 bangana na 38.1% bafite akazi , mu gihe 2,201,927 bangana na 61.9 % ari abadafite akazi (Abashomeri).
Mu Rwanda abafite akazi bose hamwe bagera kuri 7,963,586. Intego y’u Rwanda nuko muri 2050 , hazaba harambee guhangwa imirimo mishya igera ku 1,500,00 muri gahunda ya NST1.






















