Bamwe mu batuye mu nkengero z’umujyi wa Musanze baravuga ko ikibazo cy’ihuzanzira za Telefone (Network) zikomeje kuba ikibazo gikomeye.
Abaganiriye na Mamaurwagasabo tv basabye ko hakongerwa iminara kuko kubura itumanaho bibasubiza inyuma mu iterambere ryabo.
Niyibizi Didier yagize ati”Ikibazo cya network hano muri Rukereza kiratubangamiye, tumeze nk’abantu badatunze telefone ubu kugira ngo umuntu azampamagare ambone biragoye kandi murabona ko hano ari mu nkengero z’umujyi wa Musanze dukeneye ko bakongera iminota byibuze natwe tukajya dukoresha telefone.”
Undi muturage utuye mu murenge wa Muhoza usanzwe akora akazi kubu komisiyoneri yagize ati”Iyo nta tumanaho iterambere riba ryadindiye nkubu nkanjye nkora akazi ko kuranga inzu, ibibanza n’ibindi ariko hari gihe umukiriye akubura kuri telefone akazi ukaba uragahombye, hari nigihe umupangayi aza gutura hano muri aka gace yabura network akimuka akigendera, dukwiye gutabarwa bakatwongerera iminara hano mu bice bya Nyamagumba ukamanuka za Nkotsi hose na Muko. Muri Rukereza turi mu bwigunge bukabije pee.”
Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko iki kibazo bakimaranye igihe kirekire ngo iyo bakeneye guhamagara barigora bakajya mu mujyi wa musanze ndetse ngo bageregeje gutakamba kuva kera ariko babuze igisubizo.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yavuze ko agiye gukora ubuvugizi mu bigo by’itumanaho.
Ati”Birasaba ko dukorana n’ibi bigo byitumanaho turebe ko bafasha aho hantu naho hakaboneka internet,cyangwa se na network ya telefone, urumva se wowe muri iki gihe wapfa kubona umupangayi wafata inzu itagira resaux koko, Murakoze tugiye gukora ubuvugizi”.




















