Ntawutazi ko arya ibyo yavunikiye ariko ntibimenyerewe kuvunika urya ibyo wishyuye ayawe wavunikiye, mu karere ka Musanze, mu murenge wa Kimonyi hari abanyeshuri biga ku Rwunge rw’amashuri ya Bilira bavuga ko babangamiwe no gukora urugendo rurerure bikoreye ibiryo, ibintu bafata nko kubirya babitayemo amarira bitewe n’urugendo bakora bajya kuzana ibyo kurya.
Aba banyeshuri babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Kimonyi kuri GS Bilira aho yasanze aba bana bikoreye ibiryo ku mutwe bishyushye babizamukana umusozi mu ntera iri hagati ya metero 700 na 600. Bifuza ko bakoroherezwa bakajya babona amafunguro mu buryo bworoshye.
Mu kiganiro mamaurwagasabo yagiranye na bamwe muri aba banyeshuri bashimangira ko bagorwa cyane no kubanza kwikorera ibi biryo ndetse ngo bamwe baranyerera ku musozi bakagwa.
Uwitwa Ange Marie wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, aragira ati "Rwose ubu turi bamwe mu banyeshuri b’indushyi, tekereza kwikorera akawunga gashyushe ku mutwe muri metero 600 zirenga ugenda ushya abandi bo bikoreye isosi ikagenda ikumenekaho umusozi wose. Ubu twaragowe, ni gute umuntu azaba yaje kwiga akanakora imirimo yo mu rugo, Leta nidufashe natwe baduhe igikoni."
Mugenzi we nawe witwa Patrick yavuze ko bajya kubirya babanje kubitamo amarira, arinaho yahereye asaba Abayobozi kugira icyo bakora kuri iki kibazo kibakomereye.
Mukafeza Solange, n’Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri ya Bilira, yavuze ko kuba abana baza gutwara ibiryo bishyushye bakabyurirana umusozi ari ikibazo nabo kibahangayikishije gusa ngo bakigejeje ku babishinzwe.
Yagize ati:"Ubundi ikigo ni kimwe ariko igice cyo hejuru y’umusozi ni bo baza gufata ibiryo kuko ho hubatswe amashuri abanza n’ayisumbuye. Iki kibazo cyo kuba nta gikoni dufite ubuyobozi bw’Akarere burakizi, twizeye ko buzadukorera ubuvugizi kandi batubwira ko na Minisiteri y’Uburezi ibizi, dutegereje ko umwaka utaha tuzaba dufite igikoni."
Alice umutoni ushinzwe uburezi mu karere ka Musanze yemereye mamaurwagasabo ko iki kibazo bakizi kandi ngo bakigejeje kuri Minisiteri y’uburezi kugira ngo izabashe gushyira mivero mu gikoni gishya cyubatswe.
Yagize ati:" Nukuvuga ngo ikigo nikigari cyane , twubaka kiriya gikoni kubufatanye na Minisiteri y’Uburezi kwari ugusubiza bimwe mu bibazo byari bahangayikishije,ubu rero twandikiye Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) igisigaye nugushyiramo Mivero kandi nazo ziri mu nzira, reka dukomeze tubikurikirane twumve , uburyo ikigo kibikora."
Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka (school feeding) igamije gufasha abana kwiga neza bityo bagatsinda uko bikwiye. Muri 2014 iyi gahunda yatangiriye mu mashuri y’uburezi bw’imyaka 9 na 12 ndetse politiki yayo yemezwa na Guverinoma y’u Rwanda muri 2019 ihita iba itegeko mu mashuri yose uhereye mu y’abanza, aho leta itanga uruhare rwa 60% umubyeyi agatanga 40% by’ikiguzi cy’ifunguro ry’umunyshuri.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje



















