Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abaturage bo mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze barasaba ko inyubako zitagikoreshwa zahoze ari ikigo cy’amashuri abanza ya Gikoro giherereye mu kagari ka Gakingo zabyazwa umusaruro mu bundi buryo cyane ko zikomeje kwangirika ubuyobozi burebera.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu murenge wa Shingiro yasanze hari inyubako z’amashuri zigiye kumara imyaka irenga itatu zidakoreshwa, kubera ko basanze zarubatswe ahantu mu manegeka, zubatswe ku nkunga ya ActionAid Rwanda.
Bamwe mu baturage baganiye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo basabye ko byibuze leta yashaka ikindi ikoresha izi nyubako aho kugira ngo zikomeze gupfa ubusa kandi zakagombye kubyazwa umusaruro.
Umwe muri aba baturage witwa Hakizimana Chance yagize ati: "Muri aya mashuri bahoze bigiramo ariko bitewe n’amazi yazaga akuzura mu kigo bahitamo kuyimura, gusa murabona ko yatangiye kwangirika kandi bagakwiye gushaka ikindi bayakoresha adapfuye ubusa gutya kandi yaratakajweho amafaranga menshi."
Yagize ati: "Turabona ari igihombo kuko bashatse ikintu bakorera muri izi nyubako cyagirira abaturage akamaro byaba ari byiza kuko ntakuntu wambwira uburyo aya mashuri arimo kwangirika gutya kandi ubuyobozi buhari; yego nibyo pe hajemo ikibazo cy’ibiza ariko se amaherezo azaba ayahe, murabona inzugi batangiye kuzomoramo, kandi hano ni ku muhanda, hagize ikihakorerwa byaba ari ikintu cyiza."
Aba baturage bakomeza bavuga ko byibuze hashyizwe imyuga ariko ntakomeze kwangirika byaba ari byiza cyangwa bagashaka rwiyemezamirimo akahakorera ikintu kigaragara ariko inyubako zikomeye kuriya zidakomeje gupfapfana.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Shingiro buvuga kuri iki kibazo maze umunyabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Bwana Hanyurwabake Theoneste avuga ko aya mashuri yimuwe bitewe n’ibiza cyokoze ngo barimo kureba ko bahakoresha mu bijyanye no kuhashyira abana barangije imyuga ku rubyiruko rwo muri Shingiro mu rwego rwo kugira ngo biteze imbere.
Yagize ati: "Nibyo koko mu kagari ka Gakingo hari amashuri ya Gikoro gusa byaje kugaragara ko hariya ari mu manegeka kuko iyo hagwaga imvura nyinshi wasangaga hari umwuzure biba ngombwa ko aya mashuri yimurirwa ahandi, nkuko mwabibonye hari ibyumba biri ruguru tuzafata abana bize ibijyanye n’imyuga bajye bahakoresha kugira ngo nabo biteze imbere, ndetse nabashoboye ibijyanye n’ubukorikori bashobora kujya bakoreramo."
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibindi bazategereza umwanzuro niba bizasenywa cyangwa se ngo bakaba bareba ubundi buryo bikoreshwa ndetse ngo bakomeje gukora ibishoboka kugira ngo babe barinda izi nyubako.
Iyo ugeze kuri izi nyubako ubona ko batangiye kugenda bazitobora mu bikuta, ibirahuri n’inzugi muri izi nyubaKo nabyo hamwe na hamwe bagiye babikuramo.























