Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu gihe Umuryango RPF inkotanyi witegura kwizihiza Yubire y’imyaka 35 umaze ubayeho, abanyamuryango bayo bakomeje gukora ibikorwa by’urukundo bitandukanye birimo gufashanya ndetse no kuremera abatishoboye.
Nyuma yo kurahiza urubyiruko rusaga 140 rwiga mu ishuri rikuru rya Muhabura Integrated polytechnic college(MIPC) rwiyemeje kuba abanyamuryango bashya, habayeho umuhango wo gufasha abaturage batoranyijwe bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kugira ngo nabo bishimire iyi yubire y’imyaka 35 RPF umaze ubayeho.
Urubyiruko rwateye intambwe idasubira inyuma
Bamwe mu baturage bahawe ubufasha barashimira RPF Inkotanyi intambwe imaze kubagezaho ndetse bakaba bavuga ko batazatatira igihango bafitanye n’umuryango ubitaho buri munsi.
Umwe mu bahawe amatungo magufi y’inkoko witwa Ntawenise Marceline, utuye mu Murenge wa Cyuve, yagize ati: "Ndishimye cyane, kuva nabaho nibwo ngiye korora, abana bacu bagiye kujya barya amagi ndetse mbatekere n’umureti. Ndashimira cyane n’ishuri rya Muhabura ryadutekerejeho ubu tugiye kwivana mu mirire mibi."
Uwineza Christine wo mu kagari ka Rwebeya nawe yagize ati: "Umuryango wa RPF inkotanyi ndawushimira cyane, umaze kutugeza kuri byinshi , dore uyu munsi abanyamuryango bandemeye inkoko zizamfasha guhangana n’imirire mibi, ndishimye cyane kandi Imana izakomeza ibahe umugisha, ntiduteze gutatira Igihango dufitanye."
Aba baturage bakomeza bavuga ko bari barihebye babona nta muntu ubitayeho, bakavuga ko bifuzaga korora inkoko kugira ngo bajye babona amagi yo kugaburira abana bakabura ubushobozi ariko ngo ubu barasubijwe.
Chairperson w’Umuryango RPF Inkotanyi mu ishuri rya MIPC, Gasana Vedaste yavuze ko bashatse kwizihiza iyi sabukuru mu rwego kugaragaza ibikorwa byiza bimaze kugerwaho.
Yagize ati: "Nta munyamuryango ukwiye kubaho nabi, niyo mpamvu twahisemo kuremera iyi miryango itishoboye, twatanze inkoko zizafasha mu kurwanya imirire mibi mu bana; si ibyo gusa kuko hari n’imiryango 50 tuzishyurira ubwisungane mu kwivuza ndetse tuzubakira n’undi muryango utishoboye."
Gasana akomeza avuga ko ibi byose kubigeraho babikesha politike nziza irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame ndetse akaba asaba buri wese cyane cyane urubyiruko gushyira imbere ibikorwa by’urukundo kugira ngo bubake umuryango nyarwanda bucike.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier ashimira cyane iri shuri ryatekereje kuri iki gikorwa cyiza kugira ngo bafatanye n’abandi mu kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 35 umuryango wa RPF umaze ubayeho.
Yagize ati: "Kuba ishuri rya MIPC ryarateguye iki gikorwa cyiza turabibashimira cyane, kuba baricaye bagatekereza gukora ibi bikorwa bijyana no kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango wa RPF umaze ubayeho, nk’umuryango rero ku rwego rw’akarere turabashimira cyane , kandi mwabonye ko baremeye abaturanyi baturanye n’ikigo, ibintu byo kwishimira cyane."
Abafashijwe ni abaturage batishoboye batoranyijwe bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bo mu Kagali ka Rwebeya, mu murenge wa Cyuve, buri muturage yahawe inkoko ebyiri. Ni ibikorwa byabanjirijwe n’imikino mu rwego rwo gukoneza kwizihiza yubire y’imyaka 35 umuryango wa RPF Inkotanyi umaze ubayeho.






















