Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu bacuruzi bo mu karere ka Musanze bacururiza mu isoko rishya ry’ibiribwa baravuga ko babangamiwe n’isuku nke igaragara muri iri soko.
Aba bacuruzi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri iri soko rishya ryazanywe muri gare ya Musanze kubera ko aho ryahoze rikorera bagiye kuhavugurura.
Umwe muri bo witwa Modeste yagize ati: "Umunuko wa hano uratubangamiye rwose, dutaha umutwe wenda kutwica, murabona nkatwe ducuruza ibiribwa, amasazi avuye mu bwiherero araza akajya ku biribwa. Murabona ko Fose ziri hano hagati, byibuze bazajye bashyiramo imiti inshuro nyinshi."
Undi wanze ko dutangaza amazina ye mu nkuru yagize ati: "Dore aya ni amaziranoki ari muri ibi bibanza badacururizamo, mbese biratubangamiye, ibaze nka Musanze ni umujyi ugendwa kandi abashyitsi bakunze kuza guhaha ibiribwa hano, iyo babonye iyi myanda rero bajyana isura mbi ku gihugu cyacu."
Aba bacuruzi bakomeza bavuga ko ubuyobozi bubafashije bwareba igisubizo kirambye mu rwego rwo gukomeza kurengera ubuzima bwabo.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’isoko buvuga kuri iki kibazo maze Perezida w’iri soko ry’ibiribwa Gasimba Kananura yemereye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko icyo kibazo gihari ariko bagiye kugishakira umuti.
Ati: "Buriya hari ikibazo cy’amafose yegereye abantu ariko twavuganye na Jali kugira ngo dushake fose nini, murabizi ko yakoreshwaga n’abaje muri gare gusa ariko hiyongeyeho n’abacuruzi babaga muri kariyeri. Ubu tugiye gushaka n’uburyo twongeramo imiti ku buryo bitazongera kubaho."
Perezida w’isiko abajijwe ku kijyanye n’amaziranoki agaragara mu bisima hirya no hino muri iri soko yagize ati: "Hano hakoreramo abadamu benshi bafite abana, bashobora kuba aribo bajya kwitumamo. Ubu tugiye kubihagurukira dushyiremo abasekirite, biraza gukemuka vuba."
Iyo ugeze muri iri soko ry’ibiribwa rya Musanze usanga harimo urujya n’uruza rw’abantu barimo abaje gutega imodoka n’abaje kugura ibiribwa, benshi bakaba batewe impungenge n’uburyo bakorera imbere y’ubwiherero ariko umunuko ukaba ubamereye nabi.





















