Abatuye n’abagenda mu kagari ka Cyabagarura ko mu Murenge wa Musanze ho mu karere ka Musanze baravuga ko bahangayikishijwe n’itsinda ry’ibihazi ryiba ibiti mu mashyamba y’abaturage, n’ugerageje kuvuga baramutemagura.
Ababona bamwe mu bagize iri tsinda bavuga ko rigizwe n’abagabo ndetse n’insoresore rikunze kuba ziri ahitwa mu "Gisenyi", kugeza ubwo abaturage basigaye bataha saa 18h00’ kubera gutinya ko bagirirwa nabi cyane ko bikunze guhohotera abaturage bikabambura utwabo.
Urugero rw’umutekano muke muri aka gace ruherutse kuba ku itariki ya 03 Mata 2024, kuri Ndikubwimana Emmanuel w’inyaka 39 y’amavuko, ufite resitora mu Gisenyi mu kagari ka Cyabagarura yatemwe mu mutwe, kuri ubu arwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri. Bivugwa bikimara kuba abamutemye muri ibyo bihazi bagerageje gutoroka, bafatirwa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.
Bamwe mu baturage baganiye na Mamaurwagasabo bavuze ko bakomeje kugira impungenge kuri aba bagizi ba nabi bakora uru rugomo, ubuyobozi bw’inzego zibanze burebera.
Umwe muri bo yagize ati:"Ntimuvuge amazina yanjye, ariko hano wagira ngo nta bayobozi dufite, Emmanuel baraje baramutema twihutira kutujyana kwa Muganga kugeza ubu nta muyobozi, habe n’uwo ku kagari urabasha kutugeraho, kandi tumaze icyumweru hano mu bitaro. Usibye umushinjacyaha wa RIB niwe waje gusa. Ririya tsinda riduteye impungenge, turasaba ko hakorwa operation (umukawabu) yihariye kuko si ubwa mbere bibaye, bakunze guhohotera abantu."
Undi muturage yagize ati: "Abakora uru rugomo barabazi ariko ikidutangaza barabafata bwacya bakongera kugaruka batamazeyo iminsi, ubu rwose hano mu Cyabagarura twarahungabanye; bamara gusinda bavuye kwiba ibiti mwahura bakakwanjama ugakizwa n’amaguru, bikorwa ba mudugudu, ba mutekano bareba mbese twarumiwe. Turasaba ko bakohereza Police n’Abasirikare bakajya baza kuducungira umutekano kuko inzego za gisivile zarananiwe rwose! Ariko ibaze igihugu cyacu cyitwa ko gifite amahoro twe turi gutaha saa 18h00’ bitewe nabo bagizi ba nabi."
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, mu butumwa bugufi yahaye umunyamakuru wa Mamaurwagasabo, yibukije abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ndetse aburira abacyumva ko bakwiye gukora urugomo.
Yagize ati: "Ubutumwa duha abaturage nuko abafite imyitwarire nk’iyi turabagira inama yo kuyireka, baracyafite amahirwe yo kubireka kuko Polisi yabahagurukiye, ntaho bashobora guhungira, bazafatwa, nibave mubikorwa by’Urugomo nkibi. Abaturage turabagira Inama yo gutangira amakuru ku gihe ku bantu bafite imyitwarire nkiyi, bakigishwa bakava mu bikorwa by’Urugomo nkibi."
Usibye urwo rugomo rwo gutema ibiti wakitambika bakenda nawe kugutema, muri Musanze hamaze iminsi havugwa itindi tsinda ry’insoresore ziyise Abapabulike, nabo bakingisha amaduka ku mugoroba, wagerageza kubarwanya bakagusagarira kubera ibikoresho gakondo baba bitwaje nk’intwaro.
Yanditswe na Mamaurwagasabo
























