Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Ivomo ry’Ubudehe ryafunzwe mu buryo abaturage batazi

Monday 16 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Umugwaneza Alice

Hari abaturage bo mu karere ka Musanze bavuga ko ivomo bakoreshaga rimaze hafi umwaka rifunze batazi impamvu.

Ni abaturage bo mu Murenge wa Musanze mu kagari ka Cyabagarura.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Musanze, basaba ko ivomo ryakongera gukora, ngo kuko byaboroherezaga kubona amazi meza badakoze urugendo rurerure.

Umwe mu baturage waganiye na Mamaurwagasabo yitwa Tuyishime.

Yagize ati: "Iri vomo ryacu rwose ntituzi impamvu ryafunze, dore ryamezeho ibyatsi kandi ari imbere y’Akagari; biteye isoni rwose."

Undi muturage witwa Mutoni Florence nawe yagize ati: "Umuntu yabaga afite igiceri akavoma hano hafi tutabanje kujya kuvoma ruguru iriya ku gahondongo, kandi amazi turayakenera cyane, WASC tujya twumva ngo niyo yayafunze, ntituzi impamvu."

Mukashyaka Alexia umuturage wakoreshaga iri vomo yanze kugira icyo ambwira itangazamakuru ubwo twari tumusanze aho atuye, hafi n’iri vomo.

Hanze ya micro za Mamaurwagasabo yavuze ko ntacyo yabwira umunyamakuru ngo kubera ko ababishinzwe yabibabwiye.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo kibangamiye imibereho myiza y’abaturage maze Umunyabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura, Niyoyita Ally, avuga ko impamvu uyu mugezi wafunze ari uko uyu muturage warikoreshaga hari amafaranga agera ku bihumbi 400 abereyemo wasac, akaba ariyo mpamvu bahafunze.

Yagize ati: "Nibyo koko iri vomo ryarafunze kubera ibibazo byajemo, uwarikoreshaga afitanye ibibazo n’Ikigo gifite inshingano zo gukwirakwiza amazi meza mu baturage (wasac) , ngo kubera ko hari amafaranga agera ku bihumbi 400 ababereyemo."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bukizi kuko bagerageje gukora raporo kugira ngo barebe ko cyakemuka kugira ngo abaturage bongere bavome neza ntakibazo.

Ni ivomo rigiye kumara imyaka ine muri aka kagari ka Cyabagarura buri muturage wese yishyura amafaranga igeceri cya 20 ku ijerekani.

Iyo ugeze kuri iri vomo riri mu marembo y’Akagari, usanga ryararengewe n’ibyatsi nta muntu uhakorera isuku.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru