Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Imvura idasanzwe yaraye iguye mu karere ka Musanze hagati ya saa 19h30’ na Saa 20h00’ yangije imitungo y’abaturage irimo inzu n’imyaka ikomeretsa batatu.
Abaturage baganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, bavuze ko bakeneye ubufasha bwihuse kugira ngo babone aho bari bukinga umusaya, cyane ko imvura ikomeje kugwa muri aka karere.
Umwe muribo witwa Mukanoheli Chantal utuye mu murenge wa Cyuve yagize ati: "Twagiye kumva twumva igisenge kiragurutse; turasaba ko badutabara tukabona aho turi burare kuko murabona ko ibintu byose byabaye ibyondo. Mbese byangiritse ntakuntu tumeze."
Muri uyu Murenge wa Cyuve mu kagari ka Kabeza inzu zasenyutse ni nyinshi ndetse n’imyaka yabo yangiritse, irimo ibitoki byaguye, bakifuza ko ubuyobozi bwabagoboka kugira ngo batazicwa n’inzara mu minsi iri imbere.
Undi witwa Ndayumujinya Evariste yagize ati: "Ubu twaraye duhagaze, kugeza nubu nta merekezo dufite, ibiza byatuziye badufashe vuba, dore n’imvura ikomeje kugwa. Ubu ntaho kurara dufite turajya gucumbika mu baturanyi, ntakundi rwose."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Kamanzi Axelle, yabajijwe icyo barimo gukora kuri iki kibazo maze mu butumwa bugufi yahaye umunyamakuru wa mamaurwagasabo kuri telefone ngendanwa yavuze ko hari inzu 56 zangijwe n’ibiza ndetse n’abana 3 bakomeretse.
Yakomeza avuga ko bakomeje kubarura.
Yagize ati: "Turacyari kubarura gusa hari abana 3 bakomeretse. Hamaze kubarurwa amazu* (inzu) 56 yasenyutse, amapoto n’insinga z’amashanyarazi byangiritse."
Kugeza ubu haracyategerejwe icyo aba baturage bari bufashwe n’inzego zibishinzwe mu gihe bari hanze bategereje ko leta ibafasha bagasanirwa inzu zabo nubwo bamwe wagiye usanga barunda runda amabati kugira babone aho kugama imvura.
Imirenge yibasiwe n’ibiza muri aka karere ka Musanze ni umurenge wa cyuve, uwa Musanze ndetse n’umurenge wa Muhoza.


















