Abaturage bagera ku bihumbi bibumbiye muri koperative zirindwi zo mu karere ka Musanze n’indi imwe ya munani yo mu karere ka Huye baratabaza, ari nako bahanze amaso Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ngo ibakemurira ikibazo bahuye nacyo cy’umufatanyabikorwa IMARB Group Ltd wabatekeye umutwe agakoresha uko yishakiye inkunga bahawe n’iyi Minisiteri binyuze mu mushinga witwaga PASP.
Izi koperative uko ari zirindwi zisanzwe zihingira ibirayi mu karere ka Musanze, naho iya munani ikaba izwiho guhinga cya Kawa ya Huye, imwe iryohera abanyamahanga.
Nkuko twabibagejejeho mu nkuru yacu yatambutse mu nyandiko no mu mashusho, aba bahinzi b’ibirayi na kawa begerewe n’Umuyobozi Mukuru wa IMARB Group ari we Bunani Martin abasaba ko bakorana umushinga wo guhinga tungurusumu zikongererwa agaciro, akajya ahaba imbuto nabo bakamugemurira umusaruro akawongerera agaciro nk’igihingwa gifite isoko ku rwego mpuzamahanga.
Kugira ngo uwo mushinga ushyirwe mu bikorwa, impande zombie [buri koperative na IMARB Group] bagombaga gushingana ikigo ubwo bufatanye buzanyuzwa, Joint venture, ari nacyo abanyamuryango ba za koperative bavuga ko buri kigo cyaje kuba imbehe umuyobozi wa IMARB Group yariragaho inkunga yose yabaga igenewe koperative iturutse muri Leta aho kugira ngo inyuzwe muri za koperative ngo bayimenye, uko ingana bagene n’icyo igiye gukoreshwa, ari nako baboneraho kugenzura uko yakoreshejwe n’icyo yakoze.
Inkunga z’umushinga PASP wacungwaga na SPIU-IFAD FUND PROJECTS zigacishwa mu kigega ‘Business Development Fund’, BDF, zanyuzwaga muri konte kampani zanditse kuri koperative na IMARB, abayobozi b’impande zombi, ni ukuvuga Umuyobozi Mukuru wa IMARB Group, Bunani Martin na Perezida wa buri Koperative bakaba ari bo bemerewe gusa kubikuza kuri izo konte ntawundi bagishije inama cyangwa ngo bamenyeshe.
Izo nkunga zatswe zinatangwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye muri uwo mushinga, ari byo kubaka ubwanikiro bw tungurusumu no gushyiramo ibikenewe byose, hakiyongeraho n’izindi nkunga zahabwaga IMARB Group Ltd nazo zabaga zigenwe kubaka uruganda n’ibyarwo byose kugira ngo ruzafashe amakoperative igihe yazanye umusauro wayo.
Soma inkuru yabanje: https://www.youtube.com/watch?v=YXMePQsy2Eg
Ukimara kumva imvo n’imvano y’ikibazo n’icyo impande zikivugwamo zivugaho, wakibaza ngo ni iki cyatumye kugeza ubu umushinga uba agatereranzamba, nka kamwe ka nyina wa Nzamba.
Kugeza ubu amakuru mamaurwagasabo ifitiye kopi ni uko izi koperative zamaze kwandikira Minisitiri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, bamusaba kubarenganura ku butekamutwe bakorewe na IMARB, ikintu n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Amakoperative mu Rwanda (RCA), Dr. Mugenzi Patrice yaduhamirije ko ari ubutekamutwe batagomba kurebera.
Ubwanikiro bw’amakoperative bwarubatswe, ntibwuzura ku kigero IMARB ivuga ko cyagombaga ariko nabwo ntiyabwegurirwa kuko agifitanye ibibazo na ba rwiyemezamirimo babumwubakiye.
Mu mabaruwa aya makoperativeyandikiye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi basaba kurenganurwa, bavuze ko bashaka kwegurirwa ubwanikiro, cyane ko aho bugeze bwakoreshwa indi mirimo koperative zisanzwe zikora.
Muri aya mabaruwa bigaragara ko yakiriwe n’inzego za Leta zitandukanye, uhereye ku biro bya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, bavugamo ko ikibazo cyabo kizwi kua na kera n’inzego zitandukanye MINAGRI ireberera hamwe n’akarere ka Musanze ariko habuze numwe wagiha umurongo mu myaka yose bamaze batakamba.
Ubwo Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageragezaga guhura n’inzego zirebwa n’iki kibazo, cyane Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, bamwohereje ku mukozi wa SPIU-IFAD PROJECTS nk’uwo bizeye mu bari bahagarariye ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga PASP. Umukozi wa SPIU, uzwi ku mazina ya Gisagara yatubwiye ko icyo yavuga cyose yatanga amakuru nk’umuntu wakurikiranye uwo mushinga ariko atavugira urwego rwa Minisiteri ariko asimangira ko urwego ikibazo cy’izi koperative kigezeho ruturuka ku burangare bw’amakoperative ataramenyekanishije ikibazo afite, ashimangira ko n’ibiro yicayemo batazi icyo kibazo mu buryo bwanditse kandi ari we byatumaga.
Ku rundi ruhande uyu mukozi yemeza ko buri koperative mu bufatanye yagiye igirana na IMARB Group, ni ukuvuga (JOINT Venture) kugeza ubu yeguriwe ibikorwa bityo bakwiye gukoresha ubwo bwanikiro bwubatswe.
Mu gisubizo yise ku giti cye yagize ati “Ni joint venture y’amakoperative na IMARAB.” “Uko buri imwe yagiranye ubufatanye na IMARB ninako beguriwe ibyo bikorwa.” “Kubera iki batazikoresha, ahubwo kua batazikoresha ni ikiabzo cyabo. Kubera yuko ibyo bintu barabyeguriwe habaho gusinyana amasezerano hagati y’amakoperative na RAB n’akarere, kuko n’umushinga PASP wararangiye, kuba bbtazikoresha byaba ari ikibazo cyabo.”
Kuva ubwo mu butumwa butandukanye Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yagiye igeza ku munyamakuru wa Mamaurwagasabo mu buryo butandukanye, yavugaga ko igihe cyose izo koperative zateye intambwe yo guhagurukira icyo kibazo bagiranye n’uwo zise umtekamutwe cyazashakirwa igisubizo ariko imyaka igiye kwirenzaho undi wa 2023.
Mu bavugwa muri iyi nkuru kandi harimo n’Ikigega gitera inkunga imishinga iciriritse, BDF, cyatubwiye ko icyo cyari gishinzwe ari ukugeza inkunga y’amafaranga kubo igenewe bityo n’andi mafaranga yari gutangwa muri uwo mushinga yasubiye muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, binyuze mu kigo RAB bakaba ari nabo basigaranye inshingano zindi ku byari bikubiye mu mushinga.
Nubwo hashize iminsi irenga icyumweru Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itarasubiza iso baruwa ariko kugeza ubu izo koperative zivuga ko zakishimira kubona zeguriwe ibikorwa by’izo nyubako hanyuma umushinga ugakorwa mu bundi buryo bwashoboka.
Twagerageje kuvugisha Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Amakoperative mu rwanda, Dr. Patrice MUGENZI atubwira ko nawe yamenye ko ari ubutekamutwe izo koperative bakorewe ndetse hari ibyo batangiye gukora kugira ngo bazifashe kurenganurwa, ’nubwo atashatse kubitubwira’.
Amakuru yizewe agera kuri Mamaurwagasabo ni uko hari koperative iri hafi n’uruganda rwa IMARB Group ruteganyijwe kujya rwakira umusaruro wa Tungurusumu yatangiye gusurwa n’umuhesha w’inkiko, akaba atari yo gusa ahubwo n’inyubako y’uruganda nayo atayiciye ku ruhanda.
Twagerageje kubaza umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari izo nyubako ebyiri ziherereyemo atubwira ko yakiriye uwo muhesha w’inkiko ariko yari aje gukora igenagaciro, ntiyaduha amakuru arambuye y’inyandiko zamuheshaga ubwo bubasha. Gusa ibivugwa ni uko bimwe mu bikorwa bya IMARB byaba bishobora gutezwa cyamunara kuko adafitanye ibibazo gusa n’izo koperative.
Ku nyubako y’uruganda rwa IMARB Group rwubakiwe gutunganya no kongerera agaciro tungurusumu za koperative
Ikindi abanyamuryango b’izi koperative bibaza MINISITERI Y’UBUHINZI N’UBWOROZI idashaka kubahaho amakuru ni ukumenya niba hari icyo bashoboara gukora kugira ngo basubizwe amafaranga agera kuri miliyoni hafi 200 zakuwe kuri konte za kampani za joint venture mu buryo budasobanutse agasubizwa muri leta nyuma yuko BDF isanze IMARB itarakoreshaje neza inkunga yayigeneye bigatuma na koperative zamburwa ayo mahirwe.
Twagerageje kongera kuvugana n’Umuyobozi Mukuru wa IMARB Group Bwana Bunani Martin ariko inshuro zose twamushatse ku murongo wa telephone twamuvugishijejo mbere ntiyabonetse ngo agire ikindi atubwira ku gisubizo yigeze kuduha ko ikibazo agikemura mu Minsi mike none amezi akaba yirenze nta gishya gikozwe.
Mu gihe Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi agize icyo asubiza abamwandikiye bammusaba kubarenganura twazabagezaho andi makuru.
Ubwanditsi




















