Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abatuye mu midugudu ya Kavumu na Nyamuremure mu yigize akagari ka Kigombe, mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze barataka ikibazo cyo kutagira amazi meza, bakivoma mu bishanga ku buryo bamwe bahora barwaye inzoka zo mu nda bikaba n’intandaro y’isuku idahagije, bashinja akarere kwirengagiza amabaruwa babandikiye basaba amazi meza nk’abandi baturage
Bamwe mu batuye muri iyo midugudu bavuga ko bakorerwa ubuvugizi nabo bakabona amazi meza bityo ubuzima bwiza bakabugeraho.
Simpunga Syprien, ni atuye mu mudugudu wa Kavumu yagize ati "Ikibazo cy’amazi kiratugoye kuko nta mazi tugira, turacyavoma mu bishanga. Hari ingaruka bitugiraho kuko bituma tugira umwanda kubera kutagira amazi meza kuko tuyabona turushye.".
Nkorerimana Dandrove nawe yagize ati "Amazi tuvoma ni amazi adashobotse, kuko twandikiye akarere tubasaba kudufasha kubona amazi meza ariko ntibadusubiza, ubu dufite inzoka nyinshi mu mubiri kuko no guteka no kunywa ni ugukoresha amazi tuvoma mu bishanga."
Akomeza agira ati "Mudufashije kudukorera ubuvugizi tukabona amazi natwe mwaba mukoze cyane kuko ikibazo kiduhangayikishije ni icy’amazi.
Ndacyayisaba Emmanuel atuye mu mudugudu wa Nyamuremure nawe yagize ati "Kuba nta mazi meza dufite kugeze ubu tukaba tukivoma amazi y’igishanga bitugiraho ingaruka zitandukanye, nko kurwaza inzoka ku bana bato ndetse bikaba intandaro y’umwanda(isuku nke); turasaba gukorerwa ubuvugizi rwose tukabona amazi meza."
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo butangaza ko abaturage bataragerwaho n’amazi bashonje bahishiwe.
Kamanzi Axcelle ni umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, yagize ati "Mu karere ka Musanze ntabwo twari twagera ku 100% ry’abaturage bose bafite amazi meza, ubu tugeze kuri 79%, dufite gahunda ko muri 2024 tuzaba tugeze ku 100%. Ubu rero twabanje kwagura imiyoboro migari n’ibigega, dutangiye noneho kwegereza abaturage bose amazi."
Ubuyobozi bwa WASAC ishami rya Musanze bwo buvuga ko ikibazo cy’amazi mu midugudu imwe n’imwe kizwi kandi cyakorewe inyigo.
MURIGO Jean Claude ni umuyobozi w’ishami rya WASAC Musanze yagize ati "Ikibazo cyaho kirazwi, twagikorerye ubuvugizi, muri iyo midugudu yaratugoye cyane kuko ni imidugudu iri hejuru cyane mu musozi kuko kugezayo amazi biragoye ariko twakoze inyigo ni ugushyirayo ama pombe bakajya bapomba."
Akomeza avugako nubwo ari hejuru cyane ariko bagiye kureba uko babaha amazi kuko barahasuye kandi bagikoreye ubuvugizi hejuru ku nzego zisumbuye.
Mu murenge wa Muhoza mu Kagali ka Kigombe mu midugudu ya kavumu na Nyamuremure itagira amazi meza, abaturage bakora urugendo rw’iminoto isaga 40 kugira ngo bagere aho babona amazi yo mu gishanga.
















