Yanditswe na Umugiraneza Alice
Abakorera n’abatuye hafi y’isoko rya Nyirambundi rihereye mu kagali ka cyogo mu murenge wa Muko ni mu karere ka Musanze bavuga ko batewe impungenge n’umwanda uterwa no kutagira ubwiherero nyuma yaho ubwo bari bafite bwasenwe n’ibiza.
Bamwe mu baturage bakorera n’abatuye hafi y’iri soko babwiye Mamaurwagasabo ko mu gihe hatagize igikorwa ngo haboneke ubwiherero bwiza bashobora kwisanga mu kaga kuko urigukenera ubwiherero ntabubone ari kujya ku nsina akabikemurira aho. Ibi ngo bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abatuye n’abakorera mu isanteri ya Nyirambundi.
Niyitegeka Moise ni umuturage urema isoko yagize ati: "Mubyukuri urabona iri soko riremwa n’abantu benshi batandukanye, kubera ko ntabwiherero buhari umuntu iyo akeneye kwikiranura n’umubiri nukujya kwikinga ku nsina cyangwa ku gikuta cy’inzu."
Ntabanganyimana Marceline utuye hafi y’isoko rya Nyirambundi nawe yagize ati: "Ni ukuri kuba isoko ntabwiherero rifite nk’abatuye hafi y’isoko birimo kutugiraho ingaruka kuko iyo isoko ryaremye mu nsina zacu ugirango niho ubwiherero bwimukiye, tukaba dufite impungenge ko bishobora kutuzanira indwara ziterwa n’umwanda kuko amasazi nukwirirwa atuma."
Ubuyobozi bw’umurenge wa Muko bwo buvuga ko ikibazo cy’ubwiherero mu isanteri ya Nyirambundi, bukizi kuva ibiza byibasiye uwo murenge ariko kirimo gushakirwa umuti urambye.
Bisengimana Janvier, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko yagize ati: "Umurenge wa Muko ni umwe mu mirenge igize akarere ka Musanze yashegeshwe n’ibiza mu kwezi kwa Gatanu, twahereye ku bw’abaturage bahuye n’ibiza tukabona gukurikizaho ubwarusange."
Isoko rya Nyirambundi uretse kuba ntabwiherero rifite rikeneye no kuvugururwa, ni isoko rihuza abantu benshi ku minsi riremaho kuko habamo ibicuruzwa byose.




















