Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Musanze: Nyiranzabarinda aratabaza akarere kubera ubuzima abayemo n’umwana we wavukanye ibibari bakanga kumuvura kuko ari mu mirire mibi

Monday 8 November 2021
    Yasomwe na

Alice Umugiraneza

Mukarere ka Musanze umurenge wa Musanze mu kagali ka cyabagarura, hari umugore witwa Nyiranzabarinda Donatha w’imyaka 32 afite abana 2, afite ikibazo cy’imibereho imugoye kuko nta bushobozi afite kuko atunzwe no guca inshuro. Arasaba ko leta ya mufasha kugira imibereho cyane ko afite n’umwana wavukanye ubumuga bw’ibibari agize ngo amujyanye kumuvuza basanga ari mu mutuku, nta buzima afite bwatuma abagwa ngo ahave ari muzima.

Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageze aho uyu mubyeyi acumbitse mu nzu itari iye, amutekerereza ubuzima abayemo butuma asaba akarere kumurwanaho hato atabura n’utwana arera wenyine, ubuzima bwatumye umwana we Mukuru ava mu ishuri ku myaka 9.

Uwo mwana wabuze uko avurwa afite umwaka umwe n’amezi atatu akaba afite ibiro 6 gusa, ingingo yatumye abaganga bitondera kumubaga ngo avurwe kuko ashobora kuhasiga ubuzima.

Yagize ati "Njyewe nabyariye iwacu, mfite abana 2, nkaba naragize ikibazo mbyara umwana ufite ubumuga bw’ibibari. Mu by’ukuri mbayeho nabi kuko nta kintu mfite n’umwana wanjye mukuru afite imyaka 9 ariko nabuze ubushobozi bwo kumujyana ku ishuri.

Mbayeho nkorera abandi, n’ubungubu mvuye gukorera abandi, nkorera 800frw ku munsi akaba ari yo adutunga n’abana banjye. Iyo akazi ntakabonye turaryama da, kuko nta kundi byagenda."

Nyiranzabarinda akomeza avuga ko ikimuhangayikishije cyane ari ukubona aho kuba ,ibyo kurya ndetse n’ubuvuzi bw’umwana we wavukanye ibibari.

Hari bamwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi babwiye mamaurwagasabo.rw ko bishoboka ya korerwa ubuvugizi agafashwa kuko imiberehoye ye ari hafi ya ntayo.

Uwamariya Claire, yagize ati "Uyu muntu abayeho nabi kuko nta mibereho afite; Urabona afite n’umwana ufite ubumuga ubwo rero leta nayo yagira uko imugenza kuko hari nabo ifasha kandi ntaho bahuriye nawe."

Mukazitoni Ferediane yagize ati " Mu by’ukuri uyu Donatha nta bushobozi namba afite kuko urabona n’iyi nzu abamo ntabwo ari iye, ni iy’umuryango kuko atunzwe no guca inshuro iyo atangiye gukorera abandi no kuburara araburara, rwose bishoboka mukamukorera ubuvugizi byaba byiza kurushaho kuko natwe nk’abaturanyi be dufite ikibazo gikomeye kuko kubona urya ukaryama uziko hari undi muntu ushobora kuba aburaye ntutuza."

Nyirabanyiginya Venansia nawe yagize ati "Uyu mukobwa ni nkaho ari uwanjye, kuko ndi nyina wabo, imibereho ni mibi cyane kuko arya ari uko yagiye gukorera abandi, iyo akazi kabuze no kubwirirwa arabwirirwa aka naburara. Ariko badufashije bakamushakira aho aba ndetse n’icyo gukora nawe yakikura mu bukene."

Ubuyobozi bw’akagali ka Cyabagarura nabwo buvuga ko uyu muturage afite ikibazo bukize kandi burimo kugishakira umuti.

Niyoyita Ally, ni umuyobozi w’akagali ka Cyabagarura yagize ati, "Uyu muturage naje ku mutumaho kugira ngo numve ikibazo cye turebe uko twamukorera ubuvugizi, twamukoreye ubuvugizi kugira ngo umwana we wavukanye ibibari avuzwe; agezeyo basanga umwana we afite ibiro bikeya , ndimo ndakora ubuvugizi ngo turebe ko twamubonera aho kuba nawe agire ishyikizo ndetse bamushyire no mucyiciro cya 1 cy’Ubudehe kuko yari ari mu cya 2, turebeko yabona n’akazi muri VUP."

Mu kagali ka cyabagarura si uyu mubyeyi gusa ufite ikibazo cy’ubukene gusa hari abasaga 15 harimo abubakiwe Ubwiherero. Ni akagari gafite imidugudu 10 n’abaturage 15 175.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru