Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abaturage bo mu karere ka Musanze, umurenge wa Rwaza, Akagari ka Nturo baravuga bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amavomo rusange bahawe atagikora, yabaye baringa mu midugudu.
Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga muri uyu murenge, bamubwiye ko basaba ko hagira igikorwa kugira ngo abana bajye babona hafi amazi bakaraba bagiye ku ishuri badakoze ingendo ndende bagiye kuvoma aho amazi y’isoko ari mu mibande.
Umwe muri aba baturage witwa Ntamufabumwe Phocus yagize ati: "Natwe ubu byaratuyobeye, ikibazo cy’amazi kiraduhangayikishije, kumanuka epfo iriya mu mubande bishobora kudutwara nk’isaha kandi twari twizeye ko tubonye amavomo hafi yacu none ntituzi impamvu amazi atakiza."
Undi muturage witwa Rudahinyuka Augustin yagize ati: "Murabona ko umuyoboro wacu utakizana amazi; abana bacu barakererwa iyo bagiye kuvoma mu mibande, ku mugezi witwa (Marakiya). Iki kibazo tukimaranye igihe kirekire kandi duhora tubibwira abayobozi bakavuga ko babikemura bigahera gutyo."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwaza, twamushatse ntiyaboneka maze twiyambaza Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nturo, Madamu Mukakanani Espérance avuga ko ikibazo kizwi n’inzego zose ko amazi aza rimwe na rimwe.
Yagize ati: "Amarobine arahari ariko ntamazi ajya aza, kubera ko isoko twafatiye iri ku muyoboro wa Gakenke bityo bikaba ari yo mpamvu, kandi abayobozi bazi iki kibazo n’akarere ka Musanze kari kugira icyo gakora."
Uyu muyobozi akomeza avuga ko byibuze bafite amasoko yabo bitagombeye kujya gufatara mu karere ka Ganke byatanga umuti urambye w’ikibazo cy’amazi muri uyu murenge wa Rwaza.
Iyo ugeze kuri iyi migezi usanga yaramezeho ibyatsi ku buryo utakeka ko iyi migezi yigeze gukoreshwa, aha niho Gitifu w’Akagari yavuze ko bagiye kuyakorera imiganda ku buryo hasa neza.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura, WASAC giherutse kwizeza abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, ko intego u Rwanda rwihaye yo kugeza amazi meza ku baturage 100% mu 2024 izagerwaho, kuko amakosa yadindizaga iyi gahunda barimo kuyakosora. Ni mugihe habura imyaka ibiri ngo iyo gahunda Perezida Kagame yemereye abaturage igere ku musozo mu gihe hakiri uturere tukirimo hagati ku gipimo kifuzwa.



















