Nyuma yo kubura serivisi zinogeye abaturage zijyanye no kubaga abarwayi bikaba ngombwa ko boherezwa i Kigali n’ahandi, kuri ubu ibitaro bya Ruhengeri biherera mu karere ka Musanze byungutse inyubako nshya n’ibikoresho bishya byose byatwaye asaga miliyoni 400 y’u Rwanda.
Iyi serivisi yo kubaga abarwayi benshi mu gihe gito ije kuziba icyuho cyari kiri muri ibi bitaro bya Ruhengeri, bitewe nuko babagaga abarwayi batandatu ku munsi ariko kuri ubu ngo bagiye kujya bahereza serivisi zo kubaga abarenga 15 ku munsi babazwe n’abaganga batatu.
Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philibert yashimangiye ko izi nyubaka n’ibikoresho bishya byashyizweho bigiye kuba igisubizo ku bantu bagana ibitaro bya Ruhengeri by’umwihariko abakenera kubagwa indwara zitandukanye zirimo iz’uruhi n’amagahufwa.
Yagize ati: "Twari dufite imbogamizi z’ubushobozi buke bujyanye no kubaga ndetse no gutera ikinya hano mu bitaro bya Ruhengeri, ibi biratuma urwego ibitaro byatangagamo serivisi buzamuka ndetse turimo gukorana na Minisiteri y’ubuzima kugira ngo binajyanye n’umubare w’abaganga kuko dufite bake."
Yakomeje avuga ko gahunda yo kuvugurura inyubako z’ibitaro bya Ruhengeri ikomeje kunozwa buhoro buhoro ndetse ngo bizeye ko imibare y’abarwayi babagaga mu kwezi bagiye kwikuba inshurp ebyiri.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yavuze ko izi serivisi zigiye kuba igisubizo ku buzima bw’abaturage ndetse ngo na gahunda yo kwagura ibitaro bya Ruhengeri izakomeza.
Yagize ati:"Iyi ni gahunda yo kwagura ibitaro bya Ruhengeri, ndetse turishimira ko serivisi za Churgie zibonye ahantu hagezweho, murabona ko abarwayi babyishimiye iki gikorwa natwe kandi nk’ubuyobozi twabyishimiye, turakomeza dukore ubuvugizi muri Minisiteri y’ubuzima kugira ngo abanganga biyongere b’ababahanga mubyo kubaga."
Yakomeje avuga ko bagiye no kujya bahugura n’abandi baganga baturutse ku bindi bitaro kugira ngo haboneke umubare munini w’abaganga mu byo kubaga.
Ni igikorwa cyakozwe n’ibitaro bya Ruhengeri ku bufatanye na Operation smile, ndetse ngo nta gihindutse kuvugurura ibindi bice by’ibitaro bigaragara ko bishaje hagakurwaho, izishaje ngo bizatangira mu kwezi kwa Kamena inyigo yamaze gukorwa.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje























