Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abanyeshuri biga ku ishuri ribanza rya Gahondongo riherereye mu Murenge wa Musanze, mu karere ka Musanze biga bicaye hasi abandi bakigira hanze kubera ubuke bw’ibyumba by’amashuri.
Byabonywe n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga kuri iri shuri riherereye mu kagari ka Cyabagarura, rikaba kimwe mu bigo by’amashuri Kiliziya Gatulika ifatanyije na Leta y’u Rwanda.
Bamwe mu barimu baganiye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo birinze ko amazina yabo ashyirwa mu nkuru, bavuze ko leta igomba kugira icyo ikora kuri iki kibazo kugira ngo abana bige neza kandi bafite ubwinyagamburiro.
Hari uwagize ati: "Murabona uburyo abana bangana mu ishuri rimwe, dufite ibyumba bicye by’amashuri, bibaye byiza batwubakira ibindi byumba; bu se urabona njye ndimo kubona aho mpagarara? Dufite abana benshi cyane."
Umurezi twasanze muri iki kigo yavuze ko ikibazo kitabura ingaruka.
Yagize ati: "Ubu dufite ikibazo gikomeye, buri shuri ntabwo ririmo abana bari munsi ya 60, ubu se murabona ireme ry’uburezi ryagerwaho mu gihe twigisha muri ubu buryo abana bacucitse."
Umuyobozi w’ishuri rya Gahondongo Nsanzabaganwa Alex, yemeye ko iki kibazo bagifite ndetse asobanura ko bakimenyesheje n’ubuyobozi bw’Akarere.
Yagize ati: "Nibyo koko dufite abana biga bicaye hasi, cyane mu mashuri y’incuke kubera ko twagize abimukira benshi baje gutura hano hafi n’ishuri bituma tugira abana benshi barenze ubushobozi dufite, cyane ko dufite ibyumba bicye by’amashuri."
Uyu muyobozi akomeza avuga yizeye ko ubuyobozi bwa Leta buzareba icyo gukora mu gihe cya vuba ngo kuko batanga raporo buri munsi.
Usibye kuba nta bwinyagamburiro abana bafite mu byumba by’iri shuri, abarimu nabo barataka kuba nta nzu bagira baruhukiramo igihe bari gutegura amasomo(Teacher’s room) bagasaba ko nabyo byakwitabwaho n’ababishinzwe.


















