Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abaturage bo mu mirenge wa Musanze na Cyuve mu karere ka Musanze, by’umwihariko abanyeshuri baratangaza ko babangamiwe n’senyuka ry’ikiraro cyatumaga bava mu murenge umwe bajya mu wundi, gihuza akagari ka Cyabagarura ku ruhande rw’Umurenge wa Musanze n’akagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve.
Ni ikiraro cy’ibiti cyangiritse mu kwezi kwa Kane uyu mwaka 2022, giherereye mu mudugudu wa Kageyo mu kagari ka Cyabagarura n’umudugudu wa Mubuga ku ruhande rw’akagari ka Rwebeya, ibiti byacyo byaguyemo hasi nyuma yuko ubutaka butengutse habura gisana.
Ni ikiraro kimaze amezi ageze muri atatu cyarangiritse, cyakoreshwaga gihuza abatuye n’abagenda imirenge yombi.
Iyangirika ry’iki kiraro rigira ingaruka ikomeye cyane ku banyeshuri kuko bo nta yandi mahitamo bafite, bagomba kujya ku ishuri buri gitondo.
Mu gihe iki kiraro cyacitse, abahanyura babwiye Mamaurwagasabo ko bajya kuzenguruka hirya yacyo kandi nabwo nta yindi nzira ihari ahubwo ari ukugerageza gusimbuka ahantu hashobora guhitana ubuzima bw’umuntu mu mwanya muto kuko ari harehare, bigora abana gusimbuka bagaca mo hasi nabwo bahagorwa no kurira umukingo w’umugezi.
Ubwo mamaurwagasabo.rw yageraga kuri icyo kiraro abaturage biganjemo abanyeshuri bagaragaje zimwe mu mbogamizi bariguterwa nicika ry’i kiraro; abana gukererwa ku ishuri bitewe no gukora urugendo rusa nurwikubye kabiri, abaturage bagakererwa ku mirimo yabo ya buri munsi, kugabanya ubuhahirane hagati yimpande zombi.
Murwanashyaka Michel yagize ati: "Njyewe kuva ikiraro cyacika mporana impungenge zuko hari umuntu uzagwa muri iki kiraro kubera kwiyeranja, cyane cyane abanyeshuri baba bihuta basiganwa n’amasaha ubona harimo ikibazo."
Tuyisabe Claudette nawe yagize ati: "Njyewe mbona ari ikibazo kuko iyo tugiye cyangwa tuva ku ishuri ntayandi mahitamo tuba dufite cyane ko tuba disiganywa n’igihe tugahitamo gusimbuka kuko umwarimu ntiwamubwira ko wakererewe ku mpamvu z’ikiraro, ibyo ntibimureba."
Ubuyobozi bw’akarere bwo bwemeza ko iki kibazo bukizi ariko bari gukora ibishoboka byose ngo haboneke igisubizo kirambye.
Umuyobozi wa karere ka Musanze Ramuli Jeanvier, yagize ati: "Mu gihe cyihuse rwose tugiye kubikurikirana kandi ntabwo twifuza ko abo bana b’abanyeshuri bakomeza gusimbuka, basimbuka imvura yaguye, niyo amazi atamutwara yanavunika."
Uretse urujya n’uruza rw’abaturage bakoresha iki kiraro gihuza imirenge ya Musanze na Cyuve hari n’ibigo by’amashuri, ayisumbuye n’ayinshuke ndetse n’ibigo by’imyuga n’insengero na za postes de sante muri iyo mirenge kandi byose ababigana babigeraho bifashishije iki kiraro.



















