Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rutsiro: Abayobozi bagiseta ibirenge muri gahunda za Leta barasabwa kwikubita agashyi

Thursday 17 October 2024
    Yasomwe na

Mu karere ka Rutsiro kuri uyu wa Gatatu ku itariki 16 Ukwakira 2024, habereye Inama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Rutsiro, ifite insanganyamatsiko igira iti" Uruhare rw’Umuyobozi mu Iterambere rishyira Umuturage ku Isonga", hacyebuwe abayobozi bagiseta ibirenge mu kwesa imihigo muri gahunda za Leta zitandukanye.

Iyi nama yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert hamwe n’umuyobozi waka karere Kayitesi Dative, harebegwa hamwe aho aka Karere kageze mu kwesa imihigo muri gahunda za Leta zitandukanye harimo Ejo Heza, na Mituweli.

Ndagijimana Eduard, akaba ari umuyobozi w’umudugu wa Gakeri, mu kagari ka Mberi, ho mu murenge wa Rusebeya muri kano Karere, agaragaza imbogamizi zo gutanga Ejo Heza kuri bamwe mu baturage.

Ati" Nkubu nkanjye ngeze nko kuri mirongo kenda na karindwi harabura gatatu konyine, Ejo Heza ni nka cumi na kane, cumi na gatanu gutyo, turi mu ihinga, kandi imbuto irahenda, kubwira umuturage ngo mpa amafaranga ya Mituweli, warangiza ukamubwira ngo mpa Ejo Heza, agirango nayo urayajyanye".

Nyirandagijimana Felicite, akaba ayobora Umudugu wa Ruhengeri mu kagari ka Murara mu Murenge wa Mushonji naho muri kano Karere ka Rutsiro, nawe agaragaza zimwe mu mbogamizi abona zidindiza zimwe muri gahunda za Leta.

Yagize ati" Rimwe ni imyumvire y’abaturage batabasha kumva gahunda za Leta uko bikwiriye, ikindi tugerageza kubishyiramo imbagara no kubibashishikariza no kubibakangurira, bagasanga nkabahabwa nka VUP, nkabahabwa izindi nkunga runaka, ahubwo ugasanga bivovotera ko batagombye gukurwaho ayo mafaranga, ubwo rero ibyo nkibyo bigatuma Umurenge cyagwana Akagari cyangwa Umudugu bisubira inyuma".

Kayitesi Dative, akaba ari umuyobozi waka Karere ka Rutsiro nawe abona hakiri icyuho mu gushyira mu bikorwa zimwe muri gahunda za Leta , akanagaragaza ingamba zigomba kwifashishwa mu gukemura bino bibazo.

Yagize ati" Ni Akarere gafite amahirwe atandukanye, nta kindi utundi turere tuturusha, ni zagamba twafashe, ngo abayobozi bayumvishe abaturage, mwabonye ko n’umurenge wabaye uwambere, mu rwego rw’Intara ndetse no mu Karere, nta kindi kintu kidasanzwe bafite, ahubwo za nzego, guhera kuri Mudugudu, babigize ibyabo bakabyumvisha abaturage, rero nta kindi gihambaye uretse kwegera abaturage tukabumvisha akamaro k’Ejo Heza".

Hahembwe kandi ababaye indashyikirwa muri gahunda za Leta zitandukanye, aho bahembwe ibikoresho birimo amasuka amagare, ndetse n’ibikombe.

Muri gahunda yo kwiziganira muri Ejo Heza, aka karere kateganya uyu mwaka kugeza nibura kuri miliyoni magatatu y’amafaranga y’u Rwanda ( 300 000 000Frw) none ubu kageze kuri miliyoni zigera kuri mirongo inani n’enye (84 000 000).

Naho mu kwese imihigo ku rwego rw’Imirenge muri kano Karere muri uyu mwaka, Umurenge wa Mukura niwo wabaye uwambere ukurikirwa nuwa Nyabirasi, mu gihe ibiri yaje inyuma ari Kiviumu yabanjirije uwanyuma naho Manirihira uba uwa nyuma muri kano Karere kagizwe n’Imirenge cumi n’itatu (13).

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru