Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu bakora uburaya bo mu karere ka Musanze bavuga ko bagihutazwa kenshi mu mibereho yabo ya buri munsi bagasaba ko bahabwa uburenganzira bwabo.
Ni abo mu mirenge ya Muko, Cyuve na Muhoza bavuga ko bakorerwa icyo bita ihohoterwa ririmo kwirukanwa aho batuye bakaba ibicibwa muri rubanda, kimwa serivisi.
Umwe muri bo yagize ati: "Turambiwe akarengane dukomeje gukorerwa, barimo kutwirukana aho dutuye kandi mu byukuri uyu ’mwuga’ niwo udutunze; batubeshyera ko duteza ukutekano muke, ariko ntabwo ari twese, tukibaza aho bashaka ko tujya gutura."
Undi ukora uburya yagize ati: "Twabaye ibicibwa ntitugihabwa serivisi nkuko bikwiye, uratambuka bati, ’dore ya ndaya’. Mbese twabaye ba ruvumwa, none ubuyobozi burimo kutwirukana, ese baragira ngo tujye kuba mu giti".
Ni iki umuryango uharanira uburengazira bwa muntu ubivugaho?
Nizeyimana Jean Marie Vianney, ni umukozi w’umuryango nyarwanda ufasha abahuye n’ibyago byo kwandura agakoko gatera Sida (ANSP+).
Yagize ati: "Guhutaza uburengazira bw’abakora uburaya ni ikibazo gikomeye cyane, mu kurwanya aka karengane hakwire kubaho ubufatanye mu nzego zose, guhabwa akato ndetse no guheza aba bantu ntibikwiye, gusa haracyakenewe ubukangurambaga no kwigisha."
Nizeyimana akomeza avuga ko kuba ibi byciro bikora uburaya bikwiye kubaho nk’abandi banyarwanda mu buryo budahezwa, avuga kandi ko bakenewe kwigishwa aho guhutazwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle yagize ati:" Sinemera ko birukanwe batateje akavuyo aho batuye, kandi buri munyarwanda wese yemerewe gutura aho ashaka, kandi icyo nasaba aba bantu ni ugukora ibindi byabateza imbere bitari uburaya, icyo tutazihanganira ni uguteza umutekano muke."
Abakora uburaya, abakora imibonano mpuzabitsina babihuje, ni bamwe mu bagomba kwitabwaho cyane mu rugamba rwo guhangana no kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA.
Kuri ubu mu Karere ka Musanze habarurwa abakora uburaya barenga 400, gusa abenshi muri bo bagaragaza ko ikibatera gukora izo ngeso ari amikoro make, aho bahamya ko bagize indi mirimo babona ibateza imbere babireka.















