Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Musanze: Ukurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso yarekuwe

Thursday 9 November 2023
    Yasomwe na


Ahagana saa kumi nibwo mu rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza hari hategerejwe isomwa ry’urubanza rw’umukozi w’Akarere ka Musanze Ntibansekeye Léodomir, ushinzwe ibikoresho ukekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni urubanza rwari rwaburanishijwe taliki ya 8 Ugushyingo 2023, aho Ntibansekeye yari yireguye agaragaza ko kuba yarabitse ibikoresho mu Rwibutso yari yabuze ikindi cyumba cyo kubikamo ibyo bikoreho bigizwe na Matera n’utugare tw’abafite ubumuga.

Mu isomwa ry’urubanza urukiko ryagaragaje ibyo rwashingiyeho rufata umwanzuro harimo ko icyaha Ntibansekeye akurikiranweho n’Ubushinjacyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso gikomeye ariko ngo yagikozemo nta bushake yari abifitemo.

Mu zindi mpamvu rwatanze zo kurekura uyu mugabo by’agateganyo ngo ni uko Ntibansekeye Léodomir yari asanzwe yitwara neza mu kazi ndetse rwashingiye no mu buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya babajijwe n’uburyo basanzwe bazi imyifatire n’imyitwarire y’uyu mukozi wanahembwe nk’umukozi windashyikirwa mu mwaka ushyize.

Nyuma yo gukasanya ayo makuru yose yavuye mu iperereza Ntibansekeye Leo Domir, urukiko rwanzuye ko nta mpamvu zifatika zatuma akomeza gukurikiranwa afunzwe, aho rwategetse ko arekurwa ariko akajya yitaba ubushinjacyaha bufite dosiye ye igihe cyose bumukeneye.

Ntibansekeye yatawe muri yombi tariki ya 16 Ukwakira 2023, amakuru yahamijwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB Dr B Murangira Thierry, aho yabwiye ikinyamakuru mamaurwagasabo ko uyu mugabo yatawe muri yombi kubera ko yabitse ibikoresho mu Rwibutso Rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, iki kikaba ari icyaha gihanwa n’amategeko cyo gutesha agaciro Urwibutso.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru