Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Umubyeyi wari umaze iminsi yarabuze bamusanze mu kiyaga cya Karago

Monday 27 March 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Masengesho Joseline wo mu murenge wa Busogo mu karere ma Musanze yabonetse mu kiyaga cya Karago yarapfuye nyuma y’iminsi ashakishwa.

Nyakwigendera yari atuye mu kagari ka Sahara mu mudugudu wa Nyarubuye, yari amaze iminsi itatu yarabuze ndetse n’abo mu muryango we barabigejeje mu nzego z’ibanze.

Urugo nyakwigendera yari atuyemo

Amakuru yibura ry’uyu mubyeyi wari ufite imyaka 36 yamenyekanye kuwa kane tariki ya 23 Werurwe 2023 aho yatangiye gushakishwa bakamubura, gusa yari yasize yandikye umugabo we urwandiko ruvuga ko agiye atazagaruka, amusaba kuzamurera abana neza.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri iki cy’umweru tariki ya 26 Werurwe 2023 ahagana saa 8h30. Umurambo ubonywe mu kiyaga cya Karago giherereye mu karere ka Nyabihu.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuze ko bashenguwe n’urupfu rw’uyu mubyeyi basaba ko uruhinja yasize rwakwitabwaho by’umwihariko.

Umwe muri aba baturage witwa Sangano Emmanuel yagize ati: "Nari ndi ku ishuri, ndi mukazi ndimo kwigisha barambwira ngo umuturanyi wanjye, Mama Mugisha, baramubuze, ubwo nahise nsa nucitse intege ndaza mfatanya n’abandi kumushakisha, turategereza ntiyagaruka. Ubwo ejo ku cyumweru twamenyeshejwe ko babonye umurambo we mu kiyaga cya Karago, ducika igikuba birumvikaba biratuyobera."

Undi muturanyi wabo witwa Mutezimana Console yagize ati: "Uyu mubyeyi Masengesho yafashwe arimo kuribwa n’umutwe ndetse n’umutima, hanyuma umugabo we yahamagaye imodoka imujyana kwa muganga ubwo aragaruka ariko akavuga ko umutwe urushaho kumurya, hashize iminsi natunguwe no kumva umugabo wa Nyakwigendera atubwira ko yamubuze ndetse yasize amwandikiye urupapuro amusaba ko azamurerera abana kandi neza ."

Mu butumwa ngo yasize yandikiye umugabo we yagize ati: "Mugabo wanjye twabanye neza ariko dutandukanijwe n’abanzi, uzandebere abana, kandi tariki 3/4/2023 uzibuke kujya gukingiza umwana, uzibuke kubana neza n’abandi, turasaba ko ruriya ruhinja rwakwitabwaho."

Aya makuru kandi yemejwe n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo Ndayambaje Kalima Augustin, ahamya ko umuryango we waje kwanzuza ko babuze umuntu batangira kumushakisha binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: "Twamenye aya makuru ubwo uyu muryango waje kwanzuza ko babuze umuntu, nibwo twatangiye kumushakisha dufatanyije n’inzego zitandukanye binyura no ku mbugankoranyambaga, ubwo rero twaje kumenya amakuru ko hari umurambo babonye mu Kiyaga cya Karago dusanga ari uwo muturage. Nibyo yasize uruhinja rw’amezi atatu, nitubona nta bushobozi uyu muryango ufite tuzabafasha umwana akure neza."

Gitifu Ndayambaje akomeza agira inama abaturage yo kutajya biheba ngo bigere naho umuntu ajya kwiyahura, ashishikariza abantu kujya basanga abajyanana b’ubuzima bakajya babaganiriza bitagombeye kwiyambura ubuzima kugira ngo babafashe mu mitekerereze.

Nyakwigendera yasigiye umugabo n’abana bane barimo n’uruhinja rw’amezi atatu.

Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa Nyakwigendera wari ukiri mu karere ka Nyabihu, kuri post de sante ya Bigogwe.

Abaturage bacitse umugongo bacyumva urwo rupfu rw’umukirisitu basenganaga

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru