Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Uganda: Abaturage benshi barifuza impushya zo gutunga imbunda

Monday 19 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Muri Uganda, abasivile bifuza gutunga imbunda bakomeje kubisaba ku bwinshi gusa abahabwa impushya zo kuzitunga ni mbarwa mu gihe ubusabe bwa benshi buterwa ishoti.

Ni imibare yagaragajwe n’Ikinyamakuru The Observer cyandikira muri Uganda, cyatangaje ko amakuru cyahawe n’umwe muri Polisi y’Iki Gihugu, igaragaza ko kuva muri 2016 kugeza uyu munsi, abasivile batunze imbunda bavuye kuri 3 000 bakagera kuri 5 000.

Nanone kandi iki kinyamakuru kivuga ko kuva muri 2018, abasabye uburenganzira bwo gutunga imbunda, bagera mu bihumbi 17 ariko bakaba bagitegereje.

Naho ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano byo bifite imbunda zigera mu bihumbi 23 000 bikoresha mu kuzuza inshingano zabyo.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’ibigo byigenga bicunga umutekano (PSOs/Private Security Organisations), Charles Ssebambulidde yongeye gushimangira ko imiryango ifunguye ku basivile bifuza gutunga imbunda, gusa avuga ko hari inzira zigomba kubahirizwa.

Yavuze ko mu gihe uwasabye urwo ruhushya atagaragaje impamvu ifatika, yimwa ubwo burenganzira.

Yagize ati “Polisi izahita itesha agaciro ubusabe bwawe cyangwa ikwambure imbunda wahawe.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru