Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Musanze: Umukecuru ugeze mu zabukuru inzu igiye kumugwaho

Thursday 21 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Mu karere ka Musanze umurenge wa Kimonyi, akagali ka Birira umudugudu wa Mbugayera, hari umukecuru, Nyirampakaniye Monique ugeze mu zabukuru utabarizwa n’abahisi n’abagenzi kubera inzu abamo igiye kumugwaho.

Ubwo umunyamakuru yasuraga uyu mukecuru, yamugaragaje ubuzima butoroshye abayemo, usibye kuba isaha ku isaha inzu yamuhitana ariko agiye no kwicwa n’inzara cyane ko afite n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Yagize ati: "Nararwaye abana banjye inzu barayisenya bashakaga ko mpfa, nifuzaga ko mwankorera ubuvugizi nkaba heza kuko iyi inzu nyimazemo imyaka itanu."

Umukazana w’uyu mukecuru Nyirajyambere Estheri, mu magambo make cyane yabwiye umunyamakuru ko nawe ntako abayeho ngo aragira icyo yamufasha, agasanga Let’s ikwiye kumurwanaho nk’umuntu ukuze byongeye utishoboye.

Yagize ati: "Nonese ko ntari umugabo ngo namwubakira; turasaba Leta kuba yamwubakira yanapfa akazagwa aheza."

Inzu y’uyu mukecuru isaha ku isaha yamugwaho

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimonyi butangaza ko ikibazo cy’uyu mukecuru bukizi kuko yatereranwe n’umuryango we ariko ko ari ku rutonde rw’abazubakirwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kimonyi, Mukasano Gaudence yagize ati: "Uriya mukecuru amaze kurwara mu mutwe yahise atereranwa n’umuryango we ariko ubu ari ku rutonde rw’abazubakirwa dufatanije n’umuryango we kuko inzu ya mbere turayujuje, ni we tugiye gukurikiza, cyane ko twamusize no mubatishoboye tumuha n’amafaranga ya VUP ariko abahungube bakayarya kuko ari bo bajya kuyamufatira.

Mugukemura icyo kibazo twafashe icyemeza ko tuzareba umwe mu muryango we umwumva akaba ariwe tujya tuyaha."

Abaturanyi b’uyu mukecuru n’abo mu muryango we banenga abana be kuko bamaze kubona agize ikibazo cyo mu mutwe baramuta, baranamutererana akaba abayeho wenyine mu nzu igiye kumugwaho kandi ntacyo kurya agira.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru