Sunday . 15 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more

Musanze: Umukozi w’Akarere yatawe muri yombi azira gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside

Tuesday 17 October 2023
    Yasomwe na


Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Ntibansekeye Leo Domir rumukekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni nyuma yaho uyu mukozi ushinzwe ibikoresho (Logistics officer) tariki 11 ukwakira 2023 yafashe ibikoresho birimo matera n’utugare twabafite ubumuga akajya kubibika mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa gifatwa nko gutesha agaciro Urwibutso.

Umuvugizi wa RIB Dr.Murangira B Thierry yabihamirije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko uyu mukozi yatawe muri yombi.

Aragira ati: "Uyu mukozi witwa Ntibansekeye Leo Domir w’imyaka 51 akurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso, aho tariki ya 11 Ukwakira 2023 yafashe ibikoresho ashinzwe kugenzura ajya kubibika mu Rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu ibazwa ryibanze yiyemereye ko yari yasabwe n’ubuyobozi bw’Akarere gukura ibyo bikoresho aho byari birunze muri iyo Salle ngo kuko byari biteje umwanda, rero yagise yigira inama yo kujya kubibika mu Rwibutso."

Dr .Murangira B Thierry yavuze ko Leo Domir afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha Leo Domir akurikiranyweho cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside, n’icyaha gihanwa n’ingingo ya 10 yitegeko ryerekeranye no kurwanya icyaha cy’ingengabiterezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Iki cyaha aramutse agihamijwe n’urukiko yahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya Miliyoni 1 na miliyoni ebyiri.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rutazigera rwihanganira uwari we wese ukora icyaha nkiki cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside, cyagwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yitwaje uburangare cyangwa n’ubundi buryo.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru