Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Umuvunyi wijeje ubuvugizi Abarokotse Jenoside batarasubizwa imitungo yabo

Monday 8 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abakozi b’urwego rw’Igihugu rw’Umuvunyi basuye Urwibutso rw’Akarere ka Musanze rushyinguyemo inzirakarengane z’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari cour d’Appel ya Ruhengeri mu 1994, aho bagaragarijwe bimwe mu bibazo by’ingutu bikibangamiye Abarokotse Jenoside, birimo no kuba batarasubizwa imitungo yabo.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Twizere Rusisiro Feston mu Ijambo rye yagaragarije Umuvunyi ibibazo bikibangamiye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko biteye isoni n’agahinda kuba hari abarokotse batagira aho baba kandi amasambu yabo atuyemo abandi bantu.

Yasabye umuvunyi kubafasha muri ako karengane.

Ati: "Nyakubahwa Muvunyi Mukuru turabasaba ubuvugizi kugira ngo muzatuvugire, hari Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahejwe mu mitungo yabo, rwose mudufashe kuko hari igihe usanga umwana atagira aho aba kandi imitungo yabo ihari.

Uyu munsi rero twagize amahirwe yo kubona urwego rw’umuvunyi rurenganura Abanyarwanda, kuba tubabonye twakagombye kubatuma bakazatuvugira no mu zindi nzego kuko abo bana bafite ibibazo bikomeye."

Yakomeje avuga ko hari abasembera bakava mu karere bakajya mu kandi karere ababyeyi babo cyangwa imiryango yabo yari ituyemo, ugasanga bahunga iwabo bakaza nko muri Musanze kuko bahejwe ku mitungo yabo ndetse bafite ubwoba ko bashobora no kwicwa kubera iyo mitungo yabo ikoreshwa n’abandi bantu.

Umuvunyi mukuru Nirere Madeline yijeje Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite ibyo bibazo ko bagiye gukorerwa ubuvugizi bikazakemuka vuba bagasubizwa imitungo yabo, ndetse yasabye abagomba kurangiza imanza za gacaca kubikora vuba hatagombye izindi mbaraga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko ’hari n’imanza za gacaca 82 zitarangizwa, tugiye gukorana n’izindi nzego bahabwe ubutabera bukwiye."

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’akarere ka Musanze, rwubatse ahahoze (
Cour d’Appel ya Ruhengeri (Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri), aho mu gihe cya Jenoside, hiciwe Abatutsi basaga 800 bari bahakusanyirijwe bazi ko baje guhabwa ubutabera, hanyuma bicirwa mu cyumba cy’iburanisha bitewe n’ubutegetsi bubi bwariho icyo gihe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru