Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Musanze: Umwana w’imyaka 2.5 yasanzwe mu rugo rw’umuturage yapfuye

Wednesday 11 October 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Musanze, umurenge wa Shingiro mu kagari ka Gakingo, umudugudu wa Mutuzo umwana ufite imyaka ibiri n’igice yasanzwe mu rugo rw’umuturage witwa Nyiraruvugo olive yapfuye aho bikekwa ko ariwe wamwishe afatanyije n’umuhunguwe we.

Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa 18h00’ aho uyu mwana witwa Iradukunda Aliane wimyaka 2.5ans mwene Irankunda Eliazari na Musabeyezu Aline bari bamubuze kuva ejo hashyize nimugoroba nka 18h30 aho barimo bamushakisha bakamusanga kwa Nyiraruvugo Olive mu nzu yapfuye.

Bikekwa ko yaba yishwe n’uyu nyiri urugo hamwe n’umuhungu we witwa Ndayishimiye Eric ufite imyaka 16 kuko ngo mu mbuga basanze hari umwobo bari bacukuyemo bikekwa ko bashakaga kumushyinguramo.

Bivugwa ko aba bakekwaho kwica uyu mwana ari abajura bakaba bari baherutse gufatirwa mu cyuho na se w’umwana wishwe bahita bamuhigira ko bazamwihimuraho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro Bwana Hanyurwabake Theoneste yemeje aya makuru ajyanye n’urupfu rw’uyu mwana, yavuze ko urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukomeje gukora iperereza ngo hamenyekane uwakoze aya mahano.

Andi makuru turakomeza kuyakurikirana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru