Wednesday . 22 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Musanze: Umwana w’imyaka 8 yasanzwe aziritswe amaboko afungiranywe mu nzu

Wednesday 6 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Mata 2022, mu karere ka Musanze mu murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura mu mudugudu wa Kabaya umwana uri mu kigero cy’imyaka 8 y’amavuko yasanzwe abohewe amaboko inyuma afunguranywe mu nzu.

Bikekwa ko uwamuboshye ari nyina umubyara witwa Mukamana Florance kubera ko yamwibye ibiceri 200rwf nkuko bivugwa n’abatabaye basanze atabaza cyane aririra mu nzu.

Umunyabanga nshingwabikorwa wa Kagari ka Cyabagarura Bwana Niyoyita Ali yatangarije mamaurwagasabo ko iki cyaha cyabaye ndetse bakomeje gushakisha uyu mubyeyi bakeka ko ari we wakoze aya mahano, kuri ubu bafatanyije n’inzego z’umutekano kugira ngo ashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB).

Niyoyita yagize ati "Ibi byabaye hafi saa 14h30’ aho umugabo yarimo ahinga hafi y’urugo rw’uyu muryango mu mudugudu wa Kabaya hanyuma yumvise umwana arimo kurira cyane bafunguye basanga azirikiwe amaboko inyuma ari mu nzu, hanyuma umwana avuga ko nyina ari we wamuziritse amajije amafaranga ibiceri 200rwf."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uyu mwana yahise ajyanwa kuri post de Sante ya cyabagarura kugira ngo avurwe ndetse avuga ko bakomeje gushakisha uyu mugore kugira ngo ashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha.

Yagiriye inama abakora ibyaha nk’ibyo kubireka kuko bihonyora uburengenzira bw’umwana ndetse n’ikiremwa muntu muri rusange.

Andi makuri mamaurwagasabo yamenye ni uko uyu muryango usanzwe ufitanye amakimbirane mu rugo, cyane ko nubundi uyu mugore atabana n’umugabo we.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru Se w’umwana yari yamaze gutanga ikirego kuri RIB kugira ngo hakorwe iperereza ku ntandaro y’ikihishe inyuma yo guhohotera uyu mwana bene ako kageni ndetse akurikiranywe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru