Yanditswe na Alice Umugiraneza
Ubwo hasozwaga icyiciro cya 3 cy’ amahugurwa y’urubyiruko yiswe "Irerero ry’umuryango wa RPF Inkotanyi mu karere ka Musanze, urubyiruko rwavuze ko bagiye kubyaza umusaruro imbaraga n’amahirwe bahawe bubaka ejo hazaza baganisha ku iterambere rirabye.
Icyiciro cya 3 cyasojwe kuri iki cyumweru, tariki ya 19 Werurwe 2023 cyitabiriwe n’abasaga 600 baturutse mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze muribo 45 nibo bari bahagarariye abandi mu mirenge yose.
Mukanoheri Valentine ni umwe mu rubyiruko rwahembwe ku rwego rw’intara kuko yahize abandi, yagize ati: "Ni amahirwe adasanzwe nagize, ibihembo mpawe ngiye kubibyaza umusaruro cyane nk’igare ndareba umuntu ndiha aritware ajye anyishyura mbashe kwizigama mu ishyirahamwe."
Uwiringiyimana Davide nawe yagize ati: "Nahembwe igare, rigiye kumfasha mu mushinga mfite imbere wa bizinesi rimfashe gukore ibikorwa byanjye vuba."
Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi mu karere ka Musanze, Ramuli Janvier yahaye ubutumwa urwo rubyiruko rwitabiriye amasomo y’icyiciro cya 3 mu irerero.
Yagize ati: "Urubyiruko mbere na mbere turabatuma kuba umusemburo w’ibyiza w’impinduka zo kubaka igihugu bityo rero izo mpinduka zishingire ku iterambere."
Nyundo Olivier ushinzwe imiyoborere myiza mu muryango wa RPF Inkotanyi mu ntara y’amajyaruguru yasabye urubyiruko kuba umusemburo w’iterambere bashingiye ku mahame y’umuryango.
Yagize ati: "Abasoje amasomo tubitezeho kuba umusemburo mu iterambere aho batuye, bagomba kugira uruhare rufatika muri gahunda za leta kuko hari gahunda nyinshi bagomba gufasha leta mu gushyira mu bikorwa."
Urubyiruko rusoje amahugurwa mu irerero rya RPF Inkotanyi, abatsinze neza ni 1659 mugihe abatsinzwe ari 971. Byari biteganijwe ko urubyiruko rwari kwitabira amasomo ari 4094 nyamara abitabiriye iri rerero bakaba ari 2630.
Hanatangwaga ibihembo bitandukanye birimo amagare,Telefone zigezweho,amafaranga ndetse na ceritifika, ku rubyiruko rwahize abandi muri buri murenge ndetse no ku rwego rw’intata.
























