Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Urubyiruko rweretswe uko rwagira uruhare mu iterambere ry’igihugu

Monday 24 April 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Urubyiruko rwo mu karere ka Musanze rurasabwa kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu ndetse bakirinda icyari cyo cyose cyabashora mu ngeso mbi zirimo n’ubujura.

Ibi babisabwe ubwo bari mu nama yari igamije gushishikariza Urubyiruko kwitabira ibikorwa by’ubukorerabushake no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu yateguwe n’akarere ka Musanze ku bufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’iy’urubyiruko.

Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba ashinzwe no guhuza ibikorwa by’abaturage na Polisi SP Alex Ndayisenga, yongeye gusaba Urubyiruko kumenya ko bakwiye kugira uruhare mu iterambere rw’Igihugu bakirinda ingezo mbi bamwe muri bo
bakunze kwishoramo.

Ati: "Mbere na mbere urubyiruko bagomba kumva ko bafite uruhare mu iterambere, ariko bakabikora babikunze kandi babishaka, kuko bumva ko Igihugu kigomba gutera imbere babigizemo uruhare; baramutse bahuje imbaraga zabo zikajya hamwe zizafasha kwihutisha ibikorwa by’iterambere mu bikorwa bimwe bakora mu midugudu hirya no hino."

SP Alex Ndayisenga yakomeje avuga ko urubyiruko nirwumva ko rufite iruhare mu iterambere rw’Igihugu bizakunda ndetse cyane ko urubyiruko ari rwo usanga kenshi rurimo kwishora mu bikorwa bigayitse.

Ati: "Urubyiruko rushatse kumva ko ibintu bibi, birimo ubujura byacika; bizacika kuko nibo benshi mubo dufatira mu byaha. Turashaka ko urubyiruko ruhuza imbaraga, bakajya bungurana ibitekerezo, bagafashanya, bizatuma batihuguraho ndetse bizatuma bya byaha bakoraga bigabanuka kandi nabo bazagira uruhare mu kagabanuka kw’ibyaha, bakora imishinga ibyateza imbere."

Madamu Tetero solange, Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’urukundo muri Minisiteri y’urubyiruko avuga ko iyi nama yateguwe igamije kongera umubare w’abakorerabushake kuko bagira uruhare mu iterambere rw’Igihugu.

Ati: "Turagira ngo urubyiruko rugire umuco wo kwitangira Igihugu no kucyubaka binyuze mu bukorerabushake, kuba twahuje ibyiciro bitandukanye by’urubyiruko birimo abamotari, abanyonzi, ni ukugira ngo babe hamwe bajye bagira amakuru ahagije mu kugira uruhare rwabo mu guteza imbere Igihugu."

"Ubutumwa duha urubyiruko ni ukugira imitekerereze myiza, ariko iyo umuntu atekereze ko igisubizo kizaba ubujura ntabwo byakunda, iyo tubaganiriza gutya tuba tuzashishikariza kugira ubupfura, bakamenya aho bagomba gukura icyabateza imbere, urubyiruko ntirukwiye kujya mu bujura, turabasaba kwibumbira hamwe bakaganira ku cyabateza imbere aho kujya mu bidafite umumaro bituma batakarizwa icyizere."

Ku ruhande rw’urubyiruko, umwe mu bahawe ibiganiro witwa Vincent Sibomana ukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto yagize ati: "Iyi nama twarimo batwigishije byinshi bijyanye n’uruhare rwacu mu kubaka igihu, badusabye kugaragaza ubushake mu murimo dukora kandi tugatangira amakuru ku gihe mu rwego rwo kubungabunga umutekano, nk’urubyiruko tugomba kwirinda ibiyobyabwenge, haba kubitwara no kubikoresha."

Undi witwa Uwineza Parfaite, ni umwe mu basanzwe ari abakorerabushake yagize ati: "Burya Igihugu ni twe ntawundi ugomba kugiteza imbere, niyo mpamvu mu byo badusabye harimo gukora ibikorwa biteza imibereho Igihugu ariko twibanda ko mu midugudu iwacu hagira iterambere. Nk’urubyiruko tugomba kurinda izina ryacu tukanga umugayo kandi ndasaba abandi bataritekerezaho bakiri mu ngeso mbi kuzivamo, bagakora ibikorwa bindi bitari ubujura no kunywa ibiyobyabwenge."

Ubu bukangurambaga bwo kongera umubare w’abakorerabushake burimo kubera mu gihugu hose bugamije gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu biteza imbere Igihugu, birinda icyatuma batakarizwa icyizere mu bikorwa bakora.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru