Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: Urubyiruko rwibukijwe uburyo urugamba rwo kubohora Igihugu rwagenze

Monday 5 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yibukije urubyiruko kuba umusemburo w’Indangagaciro zatumye Ingabo za RPF zigera ku ntsinzi yo kubora Igihugu, aho basabwe kwihangana ku kigero cyabo.

Rwari urubyiruko rwitabiriye amahugurwa ya ba rwiyemezamirimo baturutse mu gihugu hose bagera kuri 450, yateguwe na Minisiteri y’urubyiruko n’umuco n’abandi bafatanyabikorwa agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo barusheho kuba indashyikirwa mu byo bakora no guharanira iterambere ry’abanyarwanda bose.

Gen James Kabarebe yagize ati: "Kugira ngo tubohore uru Rwanda mureba uyu munsi byadusabye guhindura imyumvire, imigirire ndetse n’indangagaciro z’Inkotanyi; twakoreraga hamwe mu bumwe butagabanije tugambiriye twese umugambi umwe wo gukunda Igihugu no guhagarika ubwicanyi bwakorwaga."

Yakomeje abwira urubyiruko uburyo Umukuru W’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yahinduye imyumvire y’abasirikare igihe bari bafashe icyemezo cyo kuza guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, aho ngo mbere yo gutangira urugamba rwo kubohora Igihugu, ngo bigishijwe ubutwari bwo gukunda Igihugu.

Yagize ati: "Umukuru w’Igihugu cyacu wari urangaje imbere urugamba rwo kubohora Igihugu, gutsindwa kuri we ntabwo byarimo, kandi ibyo byose byakorwaga mu kwitangira Igihugu utizigamye, kwihangana cyane gukabije kandi twe nta bikoresho bihagije twari dufite aho twabaga turi mu ishyamba."

Gen James Kabarebe yavuze uburyo Perezida Kagame yabatinyuye ku rugambwa rwo kubora u Rwanda, guhitano neza, kurangwa n’ikinyabupfura, kugira umuboyozi.

Yagize ati: "Perezida Kagame yaryamaga isaha imwe gusa kuva saa 5h00’ kugeza saa 6h00’ mu gihe andi masaha yose yabaga ari maso kandi icyo gihe yararaga mu ndake, mu mbeho nyinshi mu mvura ikabije, kandi iyo yafataga icyememezo ntabwo cyasubiraga inyuma , uko niko twabohoye u Rwanda; duhagarika Jenoside mu 1994."

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro, bavuze ko biteze impinduka nyuma y’amasomo barimo guhabwa ndetse n’ibiganiro bitandukanye bagiye guharanira kuba intore zirwanirira Igihu ndetse bagakora cyane kugira ngo u Rwanda ruzakomeze rube indashyikirwa ku Isi hose.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye aya muhugurwa witwa Usengimana Sekina yagize ati: "Twasobanuriwe amateka yaranze Igihugu cyacu , kandi natwe dukwiye kurangwa n’indangagaciro zikwiriye Umunyarwanda, ndetse twumvise aho u Rwanda rwavuye n’aho ruri uyu munsi."

Usengimana ukora ubucuruzi bwo kohereza imbuto mu mahanga akomeza avuga ko nk’urubyiruko rukwiye kwihangana rugakora ibiteza imbere Igihugu, kandi rukirinda icyo ari cyo cyose cyasubiza u Rwanda inyuma.

Nyuzwenimana Innocent uhagarariye ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bita ku mihanda y’ibitaka ku rwego rw’Igihugu yagize ati:"Inama twahawe na Gen Kabarebe ni umubyeyi twigiraho byinshi nkuko yabivuze dukwiye gukora twirinda gukorakora no kugira uburiganya , ndetse yatubwiye ko ikinyabupfura aricyo gikwiye kuturanga mu byo dukora byose."

Aya mahugurwa yatangiye kuva kuya 01 azasoza ku ya 06 Ukuboza 2022, mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze, aho bahabwa amasomo azabafasha gukomeza gukora ibyateza imbere igihugu n’abagituye bose muri rusange.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru