Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Nyuma yaho akarere ka Musanze gakomeje gutungwa agatoki mu kugira imibare iri hejuru mu kugira abana bagwingiye bitewe n’imirire mibi, kuri iki cy’umweru tariki ya 17 Mata 2022 Viking Safaris Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa barimo SODEI Dufatanye na Masita Brand Company basangiye Pasika n’abana bo mu murenge wa Kimonyi mu rwego rwo gukomeza gukora ubukangurambaga mu guhashya igwingira mu bana.
Bamwe mu babyeyi bazanye abana muri ubu bukangurambaga batangarije Mamaurwagasabo ko ubutumwa bahawe bagiye kubushyira mu bikorwa bagaburira abana babo indyo yuzuye.
Munganyinka Odette yagize ati "Dushimiye aba bantu baje kugaburira abana bacu kandi natwe ibyo duhora twigishwa guhera uyu munsi tugiye kubishyira mu bikorwa, dutekera abana indyo yuzuye igizwe n’imboga n’ibindi bituma umwana akura neza."
Umuyobozi wa Viking safaris Rwanda, Nduwayesu Christian avuga ko muri gahunda iyi company ifite ari uguhindura Umujyi wa Musanze ukaba intangarugero mu gihugu cy’u Rwanda.
Nduwayesu Christian yagize ati "Birababaje kubona akarere kacu ka Musanze kagira 45% y’abana bari mu mirere mibi, ni muri urwo rwego rero twafashe umwe mu mirenge igize akarere ka Musanze, uyu wa Kimonyi nawo bigaragara ko ufite abana benshi bagize ikibazo cy’imirire mibi, kandi ndashimira abafatanyabikorwa baje gushyigikira iyi gahunda izakomeza no mu bihe biri imbere."
Akomeza agira ati "Burya gutembera gusa ntacyo bimaze usize ikibazo aho uvuye cyangwa aho ugiye, ibaze gutembereza abashyitsi ugasanga hari abana bafite umwanda; tugomba kubigira ibyacu tugafatanya n’abayobozi bacu, tutabibahariye bonyine."
Perezida wa Njyanama y’umurenge wa Kimonyi, Hakizimana Jerome yasabya aba babyeyi kongera kwita ku bana babaha ibyo beza kuko babifite birimo amagi, imbuto n’imboga mu rwego rwo gukomeza guhangana n’igwingira mu bana.
Yagize ati, "Reka tubanze dushimire aba bantu badusuye, nkuko Musanze isurwa kenshi natwe tugomba kugira abana batagwingiye, bafite isuku kandi bitaweho n’ababyeyi kuva basamwe kugeza bavutse; mugende mubigire ibyanyu kandi twihe umuhigo wo kurandura burundu imirire mibi."
Umuyobozi wa Viking Safaris Rwanda na Miss Tumukune Ornella basangira Pasika n’abana bo mu murenge wa Kimonyi
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na Nyampinga, Miss wa Ines Ruhengeri, Tumukunde Ornella n’ibisonga bye byombi aho yahaye ababyeyi ubutumwa bujyanye n’uburyo igwingira rishobora kugabanuka mu gihe babigize ibyabo bakumvira inama bagirwa zo kugabura indyo yuzuye.
Habayeho n’igikorwa kijyanye na Siporo mbere yo guhabwa amafunguro bari bateguriwe, aho abana bashishikarijwe kujya bakora siporo kuko ari ubuzima ndetse bahabwa n’ibikoresho birimo imipira yo gukina.


















