Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Burera na Musanze abemerera kuzabakorera ubuvugizi ibibazo bibabangamiye bigakemuka.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024 Umukandida w’ishyaka rya Green Party yiyamamarije mu turere twa Burera na Musanze mu ntara y’Amajyaruguru yizeza abaturage ko nibatora kuri Kagoma hari ibibazo byabaye ingutu birimo gufungura imipaka, gufungira abantu ubusa bizashakirwa umuti.
Uyu mukandida mu karere ka Burera yageze ku bijyanye n’ubukerarugendo avuga ko nibaramuka batowe bazateza imbere ibijyanye ubukerarugendo bukazafasha abaturage gusigasigara ibyiza nyaburanga n’amateka bityo bikazajya bibateza imbere.
Yagize ati:"Ndagira ngo mbabwire ko nimutora ishyaka GreenParty, buri mwana wese wo mu Rwanda agomba kugira itungo rye yoroye, ariko bikaba umwihariko kuri buri rugo rukagira itungo rigufi bityo bikazafasha kunoza imirire, ariko bikanoroshya uburyo bwo gukora ku ifaranga".
Dr Habineza yashimangiye ko gutora Green Party ari ugutora ibitekerezo bizima kandi byubaka, ndetse ngo bazakomeza gushyira imbere imibereho myiza y’abaturage bityo ikibazo kijyanye no kuryozwa ubusa bagafungwa bizahagarara,umusoro ku butaka uzakurwaho, ikindi ngo umupaka wa cyanika uzaba nyabagendwa igihe cyose bajye bahahirana.
Abanya-Musanze bari baje kumva imigabo n’imigambi y’umukandida w’iri shyaka rya Green Party basabwe kuzatora ku nyoni ya Kagoma kugira ngo ibibazo byabo bizakemuke .
Yagize ati:" Mbere na mbere ndabashimira ko mwaje muri beshi kumva imigabo n’imigambi yacu, ubushyize twaje inaha muri Byangabo kubasaba amajwi mutugirira icyizere mutwohereza mu nteko Ishinga amategeko kandi ibyinshi 70% twarabikoze, kubera iko ibyo twari dushyize imbere ari ibibazo byanyu ,muziko twavugiye abana uyu munsi barira ku ishuri, nimutugirira icyizere nibindi bizakorwa."
Yakomeje agira ati:"Twebwe dufite gahunda yo gukursho umusoro nyongera gaciro witwa TVA , nimudutora tuzashyiraho uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi muri buri murenge, niba mufite ibirayi, ibitoki, imyumbati,ibijumba, dushyireho uruganda rubitunganya, ibi bizatanga nakazi ku rubyiruko rukeneye akazi, mutugirireicyizere bizakunda."
Uyu mukandida yagarutse no ku kibazo cy’abantu yavuze ko bafungirwa ubusa, aho ngo ashaka ko hazajyaho ikigega kizajya cyishyura indishyi ku muntu wafunzwe bikarangira abaye umwere.
Mu bindi bibazo azibandaho ngo bazashyiraho ishuri ryigisha imyuga muri buri murenge, ikigega cy’Igihugu kizajya gitanga igishoro, uruganda rutunganya ifumbire, azakemura nikibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandinda Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Frank Habineza bizakomereza mu karere ka Rwamagana na Nyarugenge arinawo munsi wanyuma wo gusoza ku mugaragaro.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje





















