Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ubwo batahaga ku mugaragaro Inyubako nshya izajya itangirwamo amasomo ajyanye n’ikiciro cyisumbuye cya Kamini (Post graduate) ishuri rya Ines Ruhengeri ryashimangiye ko bagiye kongera imikoranire yisumbuyeho ku yari isanzwe mu gufatanya n’akarere ka mu kurandura burundu igwingira mu bana.
Umuyobozi w’iri shuri Padiri Jean Bosco Baribeshya yashimye uruhare rwa buri wese mu gushyigikira iri shuri, avuga ko bakomeje gushima Imana ikomeje kwagura ibikorwa byaryo aho yijeje ubufatanye mu kurandura burundu igwingira mu bana.
Yagize ati: "Uyu munsi mukuru wa Yohani Mutagatifu Pawulo wa kabiri wahuriranye no gutaha inyubako nshya; dukomeje gushima Imana kugira ikomeje kuduhe imigisha kandi turizeza akarere ka Musanze ubufatanye mu kurwanya igwingira mu bana."
Umuyobozi waje ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, Bwana Karake Ferdinah akaba umujyanama wa Guverineri, yashimiye byimazeyo Ines Ruhengeri uburyo idahwema guhesha isura nziza Igihugu ndetse n’akarere ka Musanze muri rusange.
Yagize ati: "Mu izina ry’umuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, turashimira iri shuri kuko ridufasha muri byinshi ndetse rihesha isura nziza Igihugu cyacu cy’u Rwanda, tubashimiye rero ubufatanye bakomeza kutugaragariza, natwe tuzakomeza tubashyigikire."
Nyiricyubahiro Bishop Vincent Harolimana, Umuyobozi w’ikirenga wa Ines Ruhengeri wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abitabiriye ibyo birori kugira umurava, ubumwe nkubwo yohana Mutagatifu Pawulo wa kabiri yagiraga ndetse ashimangira ko inyubako yatashywe bayitezeho kuzatangirwamo amasomo afasha abanyeshuri ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati: "Dukomeze kugira ubumwe, umurava nkubwa Yohana Mutagatifu Pawulo wa Kabiri yahoranye; iyi nyubako twashye uyu munsi tuyitezeho umusaruro mu cyiciro cya Masters mu bijyanye no kugenza ibyaha (Criminals), twizeye ko bizakomeza kungura ubumenyi abanyeshuri bacu ndetse bagahatana ku isoko ry’umurimo."
Iyi nyubako yatashye ikaba yaruzuye itwaye agera kuri miliyoni 300 rwf, ikaba ari inyubako ijye yiyongera ku zinda zari zisanzwe muri iyi kaminuza.
Ni ishuri rimaze hafi imyaka 19 rifunguye imiryango kuko ryatashywe tariki 17 Ugushyingo 2003, icyo gihe itafari rya mbere ryashyizweho n’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame.




















