Yanditswe na Umugiraneza Alice
Abaturage bagera kuri 200 babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icyakabiri, mu murenge wa Kinigi na Nyange bari guherekezwa mu rugendo rwo kwikura mu bukene.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru babigarutseho mu gikorwa cy’Umushinga wungukira abaturage ku biva mu bukerarugendo mu Birunga Sacola, cyiswe "Intama ya Mitueweli.
Ni igikorwa cyari kigamije gufasha abaturage kugira aho bava n’aha bagere, hirindwa gukomeza gutega amaboka no kuba umuzigo kuri Leta.
Niyonzima Jerome ni umuturage Nyange yagize ati: "Kubona mituweli byari ingorabahizi kuko Leta niyo yandihiraga none ubwo mbonye intama ngiye kuyifata neza kuburyo umwaka utaha nanjye nziyishyurire iyo mituweli."
Niyonzima Pelagie, umuturage wa Kinigi yagize ati: "Iyi Ntama mpawe igiye kumbera imbarutso y’iterambere, kuko no kubona mituelle byari ikosi, none kubera ukuntu bampaye intama, ni nk’akabando ko gusindagirira, ndifuza ko umwaka Utaha ngomba kuva mu cyiciro cya 1 nari ndimo nkajya mu kindi cyiciro."
Nsengiyumva Pierre celecitin Umuyobozi wa Sacola yagarutse ku mpamvu nyamukuru ya gahunda yiswe Intama ya Mituelle ko ari uburyo bwo gutoza abaturage kwigira.
Yagize ati: "Hari abaturage bagenerwaga inkunga na Leta mu rwego rwo kubacutsa, twagerageje kureba imiryango ifite abantu benshi duhitamo kubaha intama kuko ari ryo tungo ryororoka vuba kandi rishobokana n’ubukonje kugira ngo nubwo bacutse tuzakomeza kubaherekeza mu rugendo rw’iterambere."
Ramuli Janvier umuyobozi wa karere ka Musanze avuga ko igikorwa cyiswe Intama ya Mituelle cyateguwe n’umuryango Sacola muri gahunda yo gutoza abaturage kwigira bikura mu bukene.
Yagize ati: "Abaturage bahawe intama ni abo umwaka washize bishyurirwaga mituelle na Leta ariko kubera gahunda yo kugenda bacutswa, kugira ngo nabo bakomeza kwifasha hatekerejwe ko bashakwirwa ubufasha umwaka utaha bazabe babasha kwiyishyurira."
Mu karere ka Musanze abagera ku bihumbi 15 nibo bishyurirwaga mituelle na Leta kubera gahunda yo kugenda bacutswa hasigayemo abagera ku bihumbi 2000 bacyishyurirwa mituelle na Leta.




















