Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi by’amashuri, (NESA) Dr Bahati Innocent yemeye ko icyo kigo cyakozwe amakosa hashyirwa abana mu bigo by’Amashuri bikaba byarateje ababyeyi kwijujuta no kwibaza.
Mu minsi ishize nibwo ikigo NESA cyashyize hanze amanota y’ibyavuye mu bizamini by’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye icyiciro cya mbere.
Ubwo yari live kuri Radio one, uyu wa 28/8/2024, Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy ’Igihugu gishinzwe lbizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (National Examination and School Inspection Authority). Dr Bahati Bernard yasubije bimwe mu bibazo byateje impagarara mu babyeyi aho benshi cyane abafite abana biga mu mashuri yigenga, bavuga ko abana babo babohereje kwiga mu mashuri ya kure abandi barimo kugaragaza ko abana batsinzwe amasomo ya Siyasi ariyo boherejwemo gukomeza amashuri mu kiciro cyisumbuyeho.
Dr Bahati yemeye ko byashoboka ko byabayeho, asobanura ko byaturutse kuri system bakoreraho bohereza abana mu bigo by’Amashuri.
Urugero rw’umwana watsinzwe amasomo akomeye woherejwe gukomeza kuyiga
Yavuze ko icya mbere cyaheraho ari ko hashyirwa Abana mu bigo by’Amashuri bahereye ku bana biga bataha, aho benshi bashyirwa mu mashuri abegereye, abo batuye mu turere n’imirenge.
Ati: "Niyo mpamvu uyu munsi abayobozi bashinzwe uburezi mu turere twose tw’u Rwanda, abakozi bacu ba NESA, dufite inama idasanzwe aho tugiye gukosora amakosa yose yagaragaye; rwose ibyo bavuga birumvikana, batwihanganire n’abafite ibibazo byihariye badusange kuri NESA turabafasha."
Amanota y’ibyavuye mu bizamini bya Leta yatangajwe kuri uyu wa Kabiri, agaragaza ko mu mashuri abanza, abakobwa batsinze ku kigero cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96.6%.
Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abahungu batsinze ku kigero cya 95.8% mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%.
Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko muri rusange imibare n’Ubugenge ari amwe mu masomo abanyeshuri batatsinze ku kigero gishimishije ugereranyine nuko ubushize bayatsinze.























