Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu banyamuryango bagize koperative yitwa COAIPO ikusanya umusaruro w’ibirayi ikorera mu karere ka Nyabihu, umurenge wa karago barasaba ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) kwinjira byihutirwa mu kibazo ku inyerezwa ry’umutungo wabo w’amafaranga asaga miliyoni 15 Rwf bakaba basigaranye 1000 gusa.
Abanyamuryango bafite icyo kibazo biganjemo abagenzuzi, babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu kagari ka Cyamabuye aho icyicaro cy’iyi koperative kiri bavuga ko basanze kuri Konte hariho amafaranga y’u Rwanda 1000rwf, bakavuga ko ubuyobozi buhari aribwo bukomeje gucunga nabi iyi koperative.
Ndagijimana Theoneste ni umwe muri bo, yagize ati: "Imikorere ya koperative yacu ntabwo ari myiza, ntacyo imariye abanyamuryango. Mu minsi yashyize twabonaga ejo heza, twabonaga ubwasisi, ibyo byose ntibigikorwa kandi amafaranga araboneka ariko ntituyabona; turimo gutabariza iyi COAIPO, isigaye ku mazina gusa, ntakintu kiyirimo, turasaba ko urwego rw’Akarere ndetse na RCA bakwiye kwinjira muri iki kibazo."
Ndahayo Alexis, Perezida wa ngenzuzi wa koperative yagize ati: "Buri munsi hari amafaranga atanu akatwa umuhizi ariko ntayo tubona, twaragenzuye dusanga koperative yarasubiye inyuma bitewe na komite nyobozi. Nkigera muri koperative twasanze ifite amafaranga asaga miliyoni 15 ariko uyu munsi usanga ntakintu gihari, ukibaza ikintu cyabaye kandi umusaruro uboneka. Leta yaduhaye amafumbire, ahanini ngo bipfira ku modokari, nicyo gisobanuro baduhaye kubera ipfa buri munsi, mu by’ukuri ibyo byose ni amanyanga, ntabwo bajya babitwereka."
Undi munyamuryango witwa Niyitegeka Gilbert akaba na visi perezida wa Ngenzuzi nawe yagize ati: "COAIPO ifite ibibazo bijyanye n’umutungo ucunzwe nabi, bigaragara ko igihe twatangiriye muri manda ebyiri twasanze hari miliyoni 15, ariko usanga kugeza ubu ntakintu iyi koperative imariye abanyamuryango. Ikintu twagenzuye nk’abanyamuryango twasanze hari amafaranga badakwiye gukoramo ariko nayo bayakozemo, twandikiye n’ubuyobozi bw’Akarere nabo ndakeka baramaze kwandikira RCA, naho ubundi tugeze habi cyane, turasaba ko RCA yaza igakora ubugenzuzi, basanga hari aho bagiye babinyuza ku ruhande bakabigarura kugira ngo koperative itere imbere."
Rwakayiro Jean D’amour ni Perezida uyoboye iyi koperative ndetse akaba arinawe bavuga ko adacunze neza umutungo wayo, yabwiye mamaurwagasabo ko bakigera muri iyi koperative basanzemo ibibazo ari uruhuri birimo n’amadeni , gusa ngo koperative icunzwe neza, ntakibazo.
Yagize ati: "Ni ukuvuga ngo inyerezwa ry’umutungo rishingira kuba hari amafaranga yaba yarari kuri konte akaba adahari, cyangwa hari umutungo wagurishijwe abanyamuryango batabizi. Hari bamwe iyo twakoze inteko rusange tukabasomera ibyo tugezeho uasanga umuntu atabyumvise neza agatwara amakuru atariyo; kuva twahagera ibikorwa tumaze gukora biri muri miliyoni 38 kandi twarahasanze miliyoni 15. Tugisimbura komite yari iriho twasanze barimo amadeni menshi turwana no kuyishyura, harimo ubukode bw’amazu kandi RCA yategetse ko tuyishyura."
Yakomeje agira ati: "Koperative ya COAIPO icunzwe neza, ibyo bavuga ntabwo aribyo, RCA niyo izemeza ko icunzwe nabi cyangwa nabi, harimo igice ntatinya kuvuga kirimo komite ya ngenzuzi idashaka ko koperative itera imbere, ubu ngubu ndemeza ko icunzwe neza rwose, ushinzwe amakoperative mu karere witwa Theodore iki kibazo cy’amakimbirabe arakizi."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo gishyamiranyije aba banyamuryango maze Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette atubwira ko ari mu nama, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ntacyo yigeze adutangariza ndetse twagerageje kubaza n’uhagarariye amakoperative mu karere ka Nyabihu nawe ntiyabasha kuboneka kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.
Iyi koperative ya COAIPO igizwe nk’abanyamuryango basaga 900, imaze imyaka isaga 16 ikora ifite ubuzima gatozi.




















