Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

NYAGATARE: Arishyuza amafaranga yatsindiye mu Inzozi Lotto

Wednesday 4 February 2026
    Yasomwe na

BARAKAGIRA Batista ni umuturage utuye mu murenge wa Rwempasha akarere ka Nyagatare avuga ko ari umwe mu bashoye amafaranga mu kigo cyari kizwi nk’inzozi lotto maze ahahombera bikabije ubwo yatsindiraga million zigera kuri eshanu nyuma yo kwirya akimara.

Yagize ati "ndababwira nti se ayo mafaranga ko ari miliyoni eshanu n’ibihumbi ijana kandi nari nzi ko mu gihe cy’umwaka mu twishyura miliyoni esheshatu bimeze bite? Barambwira ngo hari imisoro bakataho ndabasubiza nti ibihumbi Magana acyenda byose baransubiza ngo ni imisoro, leta yazamuye imisoro niyo mpamvu barangije bampa amafaranga ibihumbi mirongo itatu ngo ni itike bati ngaho genda amafaranga uzayasanga kuri konte muri BK akaba ariho nafunguje konti, kuva icyo gihe batwishyuraga ku itariki makumwabiri n’umunani mu kwezi kwacu na kumwe nibwo banyishyuye ibihumbi magana atatu mirongo irindwi na bitanu, ntabwo banyitabaga no kubandikira ntabwo bagusubizaga.’’


BARAKAGIRA Batista uvuga ko yambuwe n’Inzozi lotto.

Uyu muturage avuga ko kubera yakoresheje imitungo ashora mu nzozi loto ibyateje amakimbirane hagati ye n’uwo bashakanye.

Yakomeje agira ati "Bandiye menshi nta ntsinzi nabonyemo muri jack pot ntamahirwe nabonyemo, amahirwe nagize nuko nakinnye Sure deal nkaryamo, ni ukuvuga ngo inzego za leta iyi mikino kuba bayikina leta iba ibizi, niba rero iba ibizi ababikina ni abaturage bagomba kurenganurwa ibyo batsindiye bakabibona kuruta uko bibateza imbere kuruta uko wandindiza kandi ngewe naguhaye ibyawe nakubereye umukiriya mwiza nawe mbera umuboss mwiza kugira ngo umpe ayo natsindiye".


Inzozi Lotto yafungiwe ibikorwa mu mwaka ushize.

Twagerageje kuvugisha umwe mu bakozi bashinzwe guhemba bo mu nzozi loto gusa ntabyadukundiye. Ubuyobozi bw’akarere ntacyo buratangaza kuri iki kibazo.

Uyu muturage avuga ko yatsindiye million esheshatu bakamukata ibihumbi 900. Ndetse ko bagombaga kumwishyura nibura amezi atatu ariko bakaba basigaje abiri ari nayo yishyuza

HAKIZIMANA Fisto

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru