Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

NYAGATARE: Umushinga wo kubaka hangari warahombye ibyo abaturage bibaza

Thursday 22 January 2026
    Yasomwe na

Abaturage batandukanye bo mu karere ka Nyagatare baganiriye na Mamaurwagasabo.rw bagaruka kw’igenamigambi ryakozwe nabi hubakwa hangari ariko zikaba ziri gusaza ntacyo zikoreshejwe.

Abenshi bagaruka ku kuba ibi bikorwa birimo kwangirika gusa bitafite ubikurikirana.

Uwitwa Ukwizagira Jean Pierre yagize ati ‘’nubwo zihari intego yazo ntabwo ariyo barikuzikoresha kuko zaje bagira ngo abaturage bazihunikemo ariko nzagusanga n’uwateguye umushimga yagombaga no gusanga abagnerwa bikorwa kugira ngo bakaganira ku mushinga ugiye kujya aho hantu abaturage bakabanza bakwawiyumvamo ariko kubera batawiyumvisemo ntabihari rero nubwo uyu mushinga wateguwe ntacyo umwariye abantu kuko ntanyungu akibonamo, ni ikintu kiraho gusa ntigikoreshwa ntakintu kimaze muri macye’’.


Jean Pierre UKWIZAGIRA aturiye iyi hangari

Aba baturage bavuga ko ikibazo ari uko uwize uyu mushinga yawize nabi bikaba byarateje igihombo reta Kandi amafaranga yazitakayeho yakabaye yarakoze ibindi.

Marie Loise Mukazayire yagize ati ‘’ iyi nzu iyo urebye ubona rwose inkigo yarateguwe nabi kuko imyaka imaze hano ntakintu yinjiza urabona n’ariya mabati uburyo yabaye yarabombaguwe bayateyeho amabuye abana birirwa bayakiniraho ikizu ni ukwirirwa bagishiraho umwanda buriya ibikorwa byakozwe hano hantu urebye usanga hari abo byari bugirire akamaro igishoro cyagiye hariya bifashije abantu benshi ntabwo habuze nk’abantu batishoboye barikuba bafashije kandi bakaba ubu muri iki gihe bariho neza ariko kuba iri hariya icyo bayiteguriye ntabwo byigeze bigerwaho’’.


Marie Loise MUKAZAYIRE umuturage usanzwe akorera mu karere ka Nyagatare

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyagatare; Kakooza Henry avuga ko hangari zikora ariko gusa mu gihe cy’isarura.

Yagize ati ‘’ ahubwo ikibazo tugira tugira nkeya buriya izo bavuga zidakoreshwa rimwe na rimwe biterwa na gahunda iri aho ngaho nk’ubu wenda ugeze muri hangari aho bahinga umuceri uzasanga ntacyo zkoreshwa kubera ko bari kugana ku musozo wo gusarura ahubwo kuzubakiwe ibigori inkinshi ntabwo zirakoreshwa kuko gusarura ibigori ntabwo biratangira rero kugeza ubu ngubu ikibazo dufite ni hangari zidahagije’’.

Nyagatare ni kamwe mu turere tugira umusaruro mwinshi cyane w’ubuhinzi bityo kubaka izi hangari bikaba byari mu rwego rwo kwita ku musaruro ariko uyu munsi ntamuturage uzigana bitewe n’uko abaturage bagira impungenge y’uko umusaruro wabo wahibirwa .

HAKIZIMANA Fisto

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru