Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

NYAMASHEKE: Bashobora kuzarwana bapfa amashanyarazi

Wednesday 19 June 2024
    Yasomwe na

Mu Karere ka Nyamasheke hari abaturage bo mu midugudu itatu bavuga ko umuriro w’amashanyarazi bahawe aho kubabera igisubizo wabateje umwiryane, nta gikozwe bamwe bashobora kuzarwana na bagenzi babo bapfa ayo mashanyarazi.

Ni abaturage bo mu Midugudu ya Bugungu, Kameyenga na Bagiramenyo yo mu Kagari ka Gasheke mu Murenge wa Bushenge.

Abo mu Mudugudu wa Bugungu utuwe n’ingo 113 babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko bari bemerewe umuriro w’amashanyarazi, ababishinzwe bapima n’ahazajya amapoto.

Gusa ngo batunguwe n’uko waje kujyanwa mu Mudugudu wa Kamayenga utuwe n’ingo 83, uyu wo wari usanzwe warahawe umuriro ukomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba.

Mukantwali Beritha wo mu Mudugudu wa Bugungu avuga ko umuriro w’amashanyarazi bari bemerewe wabaciye mu myanya y’intoki, ngo babwiwe ko nta buyobozi bwo mu cyayi kuko Mudugudu wabo atanywa agasembuye.

Ati: “Imibanire yacu irenze Muhumuro na Bumanzi, uratabuka bakakubwira ngo nimuze mutware amapoto yanyu, batubwira ko nta buyobozi bwo mu cyayi".

Uwitwa Iyakaremye Patrick nawe ati “Baraje bafata imyirondoro yacu, barandura n’imyaka batubwira ko mu kwezi kwa gatandatu tuzaba ducana umuriro w’amashanyarazi, twawubonye uhabwa abandi, twaheze mu gihirahiro turifuza kurenganurwa”.

Utamuriza Rachel nawe ati ” Umuhinde watsindiye isoko yaraduhamagara tujyayo atwizeza ko azaducanira ari imirasire ari n’amashanyarazi byajyanwe muri Kamanyenga na Bagiramenyo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru