Wednesday . 7 October 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 28 August » Itangazo ryo gutanga isoko – read more
  • 21 August » G.S MATYAZO: Itangazo rihamagarira gupiganira amasoko – read more
  • 21 August » Abaturiye pariki y’Igihugu y’Ibirunga na Gishwati barishimira umusaruro uturuka mu bukerarugendo – read more
  • 24 July » Abanyamakuru basabwe kwirinda kubogama mu gihe bakora inkuru – read more
  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more

NYAMASHEKE: Bashobora kuzarwana bapfa amashanyarazi

Wednesday 19 June 2024
    Yasomwe na

Mu Karere ka Nyamasheke hari abaturage bo mu midugudu itatu bavuga ko umuriro w’amashanyarazi bahawe aho kubabera igisubizo wabateje umwiryane, nta gikozwe bamwe bashobora kuzarwana na bagenzi babo bapfa ayo mashanyarazi.

Ni abaturage bo mu Midugudu ya Bugungu, Kameyenga na Bagiramenyo yo mu Kagari ka Gasheke mu Murenge wa Bushenge.

Abo mu Mudugudu wa Bugungu utuwe n’ingo 113 babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko bari bemerewe umuriro w’amashanyarazi, ababishinzwe bapima n’ahazajya amapoto.

Gusa ngo batunguwe n’uko waje kujyanwa mu Mudugudu wa Kamayenga utuwe n’ingo 83, uyu wo wari usanzwe warahawe umuriro ukomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba.

Mukantwali Beritha wo mu Mudugudu wa Bugungu avuga ko umuriro w’amashanyarazi bari bemerewe wabaciye mu myanya y’intoki, ngo babwiwe ko nta buyobozi bwo mu cyayi kuko Mudugudu wabo atanywa agasembuye.

Ati: “Imibanire yacu irenze Muhumuro na Bumanzi, uratabuka bakakubwira ngo nimuze mutware amapoto yanyu, batubwira ko nta buyobozi bwo mu cyayi".

Uwitwa Iyakaremye Patrick nawe ati “Baraje bafata imyirondoro yacu, barandura n’imyaka batubwira ko mu kwezi kwa gatandatu tuzaba ducana umuriro w’amashanyarazi, twawubonye uhabwa abandi, twaheze mu gihirahiro turifuza kurenganurwa”.

Utamuriza Rachel nawe ati ” Umuhinde watsindiye isoko yaraduhamagara tujyayo atwizeza ko azaducanira ari imirasire ari n’amashanyarazi byajyanwe muri Kamanyenga na Bagiramenyo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru