Muri rusange abaturage bahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro muri DRC, bakaza gutahuka mu Rwanda, bagaragaza ko bishimiye uburyo bafashijwe ndetse n’imibereho yabo mu Rwanda imeze neza, batayigeranya n’ubuzima bari babayemo muri DRC.
Ndayambaje Gilbert, watahiye rimwe na Jenerali Gakwerere, mu kwezi kwa Kabiri muri uyu mwaka, avuga ko yaje mu Rwanda afite ipeti rya Majoro.
Ndayambaje, yagize ati" Nkimara gukandagira ku butaka bw’u Rwanda, nakiriwe neza na Guverinoma y’u Rwanda, mvuye mu maboko ya M23, nibwo nakomeje nza mu kigo cya Mutobo, aho nakoze ingando y’amezi atatu ndayirangiza, nkaba naragiye mu buzima busanzwe".
Tuyizere Innocent, we uvuga ko yatashye mu mwaka 2012, nawe agaragaza ko yabonye ko nta mpamvu yo kuguma mu mashyamba yo muri DRC, ahitamo gutaha mu Rwanda.
Ati" Twahisemo gutaha mu Rwanda kuko, u Rwanda ni igihugu cyacu, kandi twumvaga, igihe twari turi mu mashyamba, amakuru yagiye atugeraho, tukamenya ko igihugu cyacu ari cyiza, urumva rero impamvu yo kuguma mu mashyamba yari imaze kuvaho, duhitamo gutaha tuza mu gihugu cyacu.
Gusa bamwe bagaragaza ko bakigowe no kugira amazu yo kubamo, bakaboneraho, gusaba gufashwa ngo nabo batuzwe, Nizeyimana Innocent, avuga ko we yaje aturutse muri Wazalendo.
Yagize ati" Icyo kibazo kirahari, ndanagifite ahubwo nkibaza ukuntu bizagenda, bikanyobera, nta pariseri ngira, ntabwo nishoboye".
Ibi kindi bishimangirwa na Ndayambaje, nawe akaba agaragaza iki kibazo.
Yakomeje agira ati"No kwiyubaka, sindiyubaka, ndacyari mu muryango, ndacyari mu maboko y’ababyeyi, ni ukudufasha, tukabona amacumbi. Nka Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, icyo twayisaba ni amacumbi, cyane cyane ko abenshi tutagira amazu, abenshi tuba mu maboko y’ababyeyi, ugasanga ufite mama wawe na barumuna bawe, nawe ukabana nawe mu nzu ufite nk’abana batanu, urumva ko ari ikibazo".
Aba bakaba baragiye bataha, mu bihe bitandukanye, Nkuko bigarukwaho na Komisiyo Ishinzwe Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, kimwe mu kibazo igaragaza harimo abagiye muri iyi mitwe mu gihe cya vuba by’umwihariko nka Wazalendo, aba bakaba biganjemo urubyiruko.
Valerie Nyirahabineza ni Perezida w’iyi komisiyo, agaragaza kino kibazo.
Yagize ati" Cyane cyane iki cyiciro, cyo ni umwihariko, kuko abangaba ni abana, abenshi bagiye ejo bundi muri za 2000, 2022, 2019, mbese mu by’ukuri bagiye nta mpamvu, twavuga ngo n’iyi mpamvu ibajyanye.
Naho ku kigendanye n’abagaragaza ikibazo cyo gusaba gutuzwa, Nyiharabineza, avuga ko aba baturage batahejwe muri gahunda zitandukanye zagenewe abandi Banyarwanda, kandi ko hari gahunda zabateganyirijwe zizabafasha mu mibereho yabo.
Yakomeje agira ati"Ntabwo aba bantu baturutse mu mashyamba bahejwe ku byiza nyakubahwa Perezida wa Repubulika cyangwa Leta y’u Rwanda yadusabye gukorera abagenerwa bikorwa. Nta numwe uhezwa, twababwiye ko ushobora kwiga imyuga, nk’ubungubu tugiye kubaha amafaranga, bagiye kuzajya kwiga imyuga, nibarangiza tubahe ibikoresho".
Haba FDRL cyangwa Wazalendo, iyi ni imitwe ubu iri kurwana ku ruhande rw’ingabo za Leta ya DRC, FARDC, mu ntambara bahanganyemo n’Ihuriro rya AFC/M23, mu bice bitandukanye by’iki gihugu, mu Burasirazuba bwacyo.























