Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ngoma: Dr Frank Habineza yabijeje kuzabakuriraho iminsi 30 bafungwa y’agateganyo nibaramuka bamutoye

Monday 24 June 2024
    Yasomwe na


Ku munsi wa Gatatu wo kwiyamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kandida Hon. Dr Frank Habineza w’Ishyaka Green Party, riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije yijeje abaturage bo mu karere ka Ngoma ko bazakurirwaho igifungo cy’iminsi 30 bamara bafunzwe hagikusanywa ibimenyetso.

Ibi yabigarutseho ubwo yagezaga imigabo n’imigambi ku barwanashyaka ba Green Party bitabiriye iki gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu kagari ka Karenge, umurenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma, aho bahawe isezerano ko mu gihe bazamugirira icyizere azakuraho iyi minsi ukekwaho icyaha afungwa y’agateganyo ishobora kwiyongera, bamwe ikabyara umwaka urenga.

Abaturage baganiriye na Mamaurwagasabo.rw bavuze ko ibi bikozwe byaba byiza ngo kuko hari igihe umuntu afungwa arengana bikazarangira abaye umwere, akabura umuntu umuha indishyi y’icyo gihe cyose yataye.

Umuturage witwa Nzayisenga Epiphanie utuye mu karere ka Ngoma yavuze ko yemeranya n’uyu mukandinda ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Yagize ati: "Ibyo Dr Frank yavuze ni ukuri, aramutse akoze iki kintu cyo gukuraho iyi minsi umuntu amara muri kasho cyangwa gereza nta cyaha arahamwa agata umwanya muri gereza, ndetse mu gihe runaka akazaba umwere byaba ari byiza cyane kuko ni ikibazo kiduhangikishije. Hari n’igihe umuntu akwitendekaho akagufungisha kugira ngo akumvishe."

Ubwo umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Hon Dr Frank Habineza yari atangiye kuvuga kuri zimwe mu ngingo ziri muri Manifesito y’ishyaka Green Party, yongeye gukomoza kuri iyi ngingo ijyanye n’ubutabera.

Yagize ati: "Abaturage ba Ngoma nimuramuka mungiriye icyizere nkaba umukuru w’Igihugu nzakuraho iminsi 30 y’agateganyo hanyuma umuntu akazajya afungwa ari uko habonetse ibimenyetso byose bimushinja.

Yakomeje agira ati: "Nka Green Party tuzagerageza gushyiraho ikigega cya leta gishinzwe gutanga indishyi z’akababaro ku muntu wafunzwe arengana kuko haba harabaye uburangare ku nzego z’ubutabera zitabashije kubona ibimenyetso byose bishinja ucyekwaho icyaha."

Mu bindi Dr Frank Habineza yasezeranyije abaturage b’i Ngoma ni ukuzabashyiriraho kaminuza nyuma yaho iyo bari bafite yitwa yitwa UNIK yahoze yitwa INATEK yafunzwe muri 2020 ishinjwa gutanga uburezi budafite ireme.

Aha niho yahereye abizeza ko baramutse bamuhundagajeho amajwi yabazanira kaminuza bakongera kugira ishuri rikuru muri Ngoma yajya ihurirwaho n’Uturere begeranye twa Kayonza na kirehe.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandinda Perezida mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije n’abakandida Depite barakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Kayonza kuri iki gicamusi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Kamena 2024.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru