Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ngoma i Mutenderi muri Guma mu Rugo abakobwa bamwe batewe inda abandi barishyingira

Monday 26 October 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Uwabera Sharon, Ni umukowa utuye mu murenge wa Mutenderi mu kagari ka Kibare mu mudugudu wa Ndarage, yatangaje ko nubwo atarondora amazina ariko azi bagenzi be b’abakobwa baturanye bakiri bato bagera kuri bane batewe inda abandi barishyingiye kubera Corona.

Mu rugo iwabo abana n’umubyeyi we w’umugore n’abavandimwe babiri b’abahungu na we wa gatatu w’umukobwa.

Mu kiganoro n’ikinyamakuru MamaUrwagasabo, yavuze ko mu bihe bya mbere Coronavirusi ikigera mu Rwanda abangavu batari borohewe, by’umwihariko muri gahunda ya Guma mu Rugo abanyeshuri bamaze gutaha iwabo kuko bamwe bagezeho batwara inda abandi ubu bahise bishyingira.

Ati “Muri Corona abahungu baragusuraga, ntabwo byabura ariko nyine muba mwagerageje no kwirinda mukubahiriza ya mabwiriza yo kwirinda Corona.”

Yakomeje avuga ko nubwo byabaga bimeze gutyo kubera icyorezo ariko byarangiye hari bagenzi be batewe inda ndetse hari n’abahise bashaka abagabo bataruzuza imyaka y’ubukure.

Ati “Barahari benshi batewe inda kubera iyi COVID-19, corona yakoze akantu ariko ni benshi pe. Byatewe nuko babaga bari mu rugo, abo bahungu n’abakobwa bagiye mu rugo bakirirwa mu rugo nta n’ikintu bakora bikarangira gutyo.

Abo nzi ni bane batwaye inda b’inshuti zanjye mu mudugudu bamwe baranashatse; hari ukuva mu ishuri harimo n’abafite imyaka 19 abandi 18 ariko n’abandi ni munsi yayo abo nzi.”

Ku giti cye, Uwabera asanga ko akenshi kugira ngo mu rugo runaka habe hasimburana abahungu baje gutereta umukobwa aba ari we ubwe ubigiramo uruhare kuruta uko ababyeyi babigiramo uruhare.

Ati “Abihanganye ni bake, kuko hari benshi bateshutse cyane muri kiriya gihe cya COVID-19; akenshi ni abahungu bajyaga mu ngo z’iwabo w’abakobwa ariko bazaga n’abakobwa babigizemo uruhare, nonese umuhungu yakifata akaza umukobwa atabimwemereye.”

Uwabera Sharon yemeza ko abamushukaga nawe bamugezeho ariko kubera ko yihaye gahunda akurikiza byamufashije kwirinda ko yazaterwa inda bigatuma ava mu ishuri.

Ati “Umuntu agenda yirinda akanabyitwaramo neza. Ibinshuka byangezeho ariko kwirinda byo biba bikomeje. Hari ukuntu umusore cyangwa umugabo aza akakuganiriza, agamije ko muryamana, hari n’igihe adahita abikubwira neza atarasa ku ntego wowe waba uzi ubwenge uramureba ukabona uyu muhungu nta mahoro yandi agushakira; iyo ubonye atari amahoro uramusiga ukigendera nah’ubundi iyo bitagenze gutyo byanga byakunda hari ikiba.”

Uwabera yagaragaje kandi amwe mu mayeri abahungu bakoresha mu gihe bashaka kugusha mu ngeso mbi z’ubusambanyi abakobwa batagize amakenga agasaba abgenzi be kwirinda.

Ati “Akunze kuba yakugurira amayinite ya telephone, akunze kuba yaguhamagara ati Cherie ndagukunda kandi nta n’igihe mumaranye, nta n’urukundo akwereka ari ibintu byo kugushuka gusa cyangwa se buri kimwe cyose akakikumenyera kugira ngo agere ku ntego ashaka, ariko ibyo byose iyo uzi ikintu ushaka kuzageraho bitishe inzozi zawe byose urabyanga.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Kirenge Providence, yavuze ko nabo bazi ko hari abakobwa bashobora kuba baratewe inda muri aya mezi agera ku munani batiga ariko bagiye kuzakora ibarura.

Ati “Ntabwo ntavuga ko ntabo ariko ku bijyanye n’imibare ibarura ntabwo turarikora, ariko ubwo dutangira amashuri buriya turaza kubona neza abana bagarutse ku ishuri ndetse n’abataje n’impamvu.”

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda z’imburagihe ni kimwe mu bihangayikishije igihugu, mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira Madamu Jeannette Kagame aherutse nawe gusaba ko abanyamategeko bakicara bakiga niba iki cyaha kitajya mu byaba bidasaza kugira ngo barusheho guhangana n’abagikora

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru