Ynditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abaturage bo mu karere ka Ngororero bakomeje kwibaza impamvu Hoteli yubakishijwe miliyoni 730 yamezemo ibyatsi mu gihe bari babwiwe ko izatahwa muri 2017 none imyaka 6 ikaba yirihiritse ntacyo ikoreshwa.
Ni Hoteli yubatse ku gasozi kitwa "Umukore wa Rwabugiri", kabumbatiye amateka y’Umwami Rwabugiri ndetse ninaho ku Ngoro ye yakiriyemo Umudage Von Götzen. Kuri ubu iyo uhageze usanga inyubako nziza ariko zimeze nk’amatongo zamezemo ibyatsi ari zo Hoteli y’akarere.
Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuze ko aha hantu hakoreshwa ikintu gifite akamaro, bakibaza impamvu mu karere kabo ntagikorwa remezo nka Hoteli gihari.
Umwe muri bo witwa Muhire Alphonse yagize ati: "Iyi Hoteli twari tuzi ko igiye kuba igisubizo giteza imbere akarere kacu ka Ngorerero ariko abayobozi batereye agati mu ryinyo, ntabwo bashaka gukurura abashoramari ngo baze bakoreshe iyi hotel icyo yubakiwe."
Abandi bakomeza bagira bati: "Biratangaje kubona abashyitsi badusuye batarara hano iwacu kubera ko nta Hoteli ahubwo bakajya kurara i Muhanga, Rubavu cyangwa Musanze, dukeneye ko iyi Hoteli ikoreshwa; erega tujya twumva ko yatwaye amafaranga menshi, nta mpamvu rero ko bakomeza kuyidindiza."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngorerero buvuga kuri iyi hoteli yamezemo ibyatsi maze Umuyobozi w’Akarere, Nkusi Christophe ntiyabasha kwitaba telefone y’umunyamakuru kugeza ubwo twamwandikiraga n’ubutumwa ntiyabusubiza.
Akarere ka Ngororego kari kafashe icyemezo cyo kubaka iyi hoteli ahari amateka y’Umwami Rwabugiri, yubatswe mu Murenge wa Kageyo, aha kandi niho hahoze Ingoro ye n’inzuri z’inka ze hakaba hafite amateka yo kuba ariho yakiriye Umudage Von Götzen mu 1894 ari naho bari bahisemo kubaka hoteli igezweho izajya icumbikira abahasuye bashaka kumenya byinshi ku murage w’amateka yaho.
Aha ku Mukore wa Rwabugiri hahoze hitwa Kageyo kubera igiti cy’umukore Umwami Rwabugiri yahateye akajya acyugamamo izuba ndetse rimwe na rimwe kigakoreshwa mu bintu bijyanye n’imihango n’imiziririzo, bituma hahabwa iri zina.
Benshi bakomeje kwibaza impamvu bimwe mu bikorwa remezo bya leta biba byaratwaye ingengo y’imari y’amafaranga menshi ariko bikaba bidakoreshwa ahubwo bigasaza nta gikorwa gikorewemo.






















