Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Hari bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Ngororero bavuga ko kugira ngo urugamba rwo kurwanya igwingira mu ban abo muri ako karere ruzatsindwe vuba hari n’imiryango yisanze mu kiciro cya Gatatu cy’Ubudehe ariko bitajyanye n’ubushobozi bwayo bityo ntigire amahirwe yo kubona ibigenerwa abana bavukira muri iyo miryango nk’Ifu ya Shisha Kiibondo bakisanga bari mu mirire mibi abandi baragwingiye.
Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga ku Kigo mbonezamiikurire cya Karambo kiri mu kagari ka Karambo mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gicurasi 2022, yabajije uhagarariye Abajyana b’ubuzima muri ako kagari, Nzabahimana Evariste impamvu akarere kabo ari ko mu gihugu kaza imbere mu kugira abana bagwingiye benshi, aho bari ku kigero cya 50.5%, ni ukuvuga umwana umwe muri babiri yaragwingiye, ukurikije ubushakashatsi bw’imibereho yo mu ngo, DHS 2020.
Nzabahimana yavuze ko mu bituma abana bagwingira akurikije imiryango ibonekamo abana bagwingiye, ubukene buza ku mwanya wa kabiri, nyuma y’ikibazo cy’imyumvire mike ku gutegura indyo yuzuye.
Akomeza agira ati, “Ubukene, cyane cyane kuriya usanga inahangaha hari abantu bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri, n’icya gatatu, ariko ugasanga nk’abari mu kiciro cya Gatatu bakagombye kubona nk’izo za Shisha Kibondo ariko ntizibagenewe kandi nyamara bakagombye nabo kuza mu kiciro cya mbere n’icya kabiri bakaba babona kuri iyo fu ikungahaye.”
Uyu mujyanama avuga ko usanga ahri imiryango irimo ababyeyi bakibyara bafite abana benshi kandi nta mikoro bafite ariko kuko bari mu kiciro kitajyanye n’imibereho yabo, kuko wenda bafite inzu yo kubamo, ugasanga umwana muto urimo yarwaye imirire mibi ndetse hari n’abo bitaho baramaze kugwingira.
Ibi kandi bigarukwaho na bamwe mu babyeyi bakennye bo muri ako kagari ka Karambo, aho Nyiramana Seraphine yavuze ko ibyiciro by’Ubudehe hari ababyeyi byahemukiye kuba batabona uko abana babo bitabwaho.
Yagize ati, “Hano muri Ngororero mwese murabizi turakennye abaturage benshi, ni icyaro, nta mirimo ifatika tugira usibye ubuhinzi. Hari ababyeyi rwose bo mu kiciro cya Gatatu usanga nabo bakabaye bahabwa ifu ya Shisha Kibondo urebye ku mibereho y’abana babo nuko umuryango nta mikoro ufite. Ugasnga umugabo yataye umugore yamusize muri ya nzu kandi iyo nzu ntacyo ayiriramo, abana ari bo baharenganira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukundihirwe Benjamine yasobanuye ko nawe abizi ndetse hari n’abo amaze iminsi ahinduriye ikiciro cy’Ubudehe bigaragara ko bakwiye kujya mu kiciro gifashwa.
Yagize ati, “Abo mu kiciro cya Gatatu nabo bafite ibindi bagenerwa ariko kugeza uyu munsi kuba umuntu ari mu kiciro cya Gatatu ntabwo ari byo byonyine bishobora gutuma atarwaza imirire mibi kuko dufite n’abantu bashobora kuba bafite amafaranga, beza cyane, ariko adakeneye ya nyunganira mirire ahubwo wenda ari uko atahaye umwanya umwana we kuko ushobora kuba ufite n’ibyo kurya byinshi n’amafaranga nkatwe nk’abakozi ba Leta, ukabyuka wirukanka ariko bya bindi wahashye ntihagre uboneka ngo abiguhere umwana. Bivuze ngo kuba hari abarwaza imirire mibi bo mu cyiciro cya Gatatu birashoboka, ari nayo mpamvu iyo tugiye gukora ubukangurambaga tubukora kuri bose.”
Visi Meya avuga kandi ko umuturage bigaragaye yuko aakeneye ubufasha batitaye ku kiciro ariko babumuha kandi no kumuhindurira ikiciro bishoboka.
Ati, “Hari na gahunda yuko dushobora kumuhindurira, bigaragaye yuko ikiciro arimo ari cyo kirimo gutuma adahabwa ubufasha akwiriye.
Iyo abaturage mu Nteko zabo babona ko umuntu akeneye ubufasha ariko akazitirwa n’ikiciro cy’Ubudehe turabahindurira; ngira ngo nejo hari babiri nahinduriye, ntabwo wenda tureba cyane ku bijyanye n’inyunganiramirire.”
Visi Meya yemera ko hari n’umuturage uba yarashyizwe mu kiciro kimukwiriye nyuma ubuzima bugatuma asubira hasi bityo byagaragara ko akwiye kugira ubufasha ahabwa bugenewe abari mu kiciro runaka agahundurirwa ikiciro cy’Ubudehe.
Mu karere ka Ngororero kugeza ubu hari abana 107 bari mu mirire mibi, ndetse 16 muri bo baracyari mu ibara ry’umutuku.


















