Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ngororero: Bacururiza inzagwa mu mugezi wa Rubagabaga abayobozi barebera

Wednesday 25 December 2024
    Yasomwe na


Abacuruzi b’inzagwa bo mu Murenge wa Matyazo ho mu karere ka Ngororero basigaye bajijisha bagacururiza inzoga zitemewe mu mugezi wa Rubagabaga, abaturage bagahamya ko ubuyobozi buba bubizi.

Igituma abaturage bahamya ko izi ngoza ziba zitujuje ubuziranenge ngo usanga ibijerekani baziterekamo byogerezwa mu mazi mabi y’umugezi.

Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo TV yagerega muri santere ya Rubagabaga yasanze hari abacuruzi b’inzagwa bazicururiza mu mugezi aho bavuga ko birwanyeho bitewe no kubura ahandi bakorera ubucuruzi bwabo.

Hakizimana Daniel yagize ati: "Dukorera hano kubwo kwirwanaho, murabona ko ari mu gishanga; byibuze leta idukoreye isoko rito ahantu hagutse hatari mu mugezi twakora twisanzuye, kandi uru rwagwa rugera mu turere twinshi tw’igihugu, bose nihano baza kurangura inzoga. Iyo imvura iguye usanga tuzanura bikaduteza akajagari kandi murabona ko turi benshi cyane."

Undi mucuruzi wazo witwa Niyiturinda Silvan yagize ati: "Inaha tugira ibitoki byinshi tukengamo urwagwa ariko ikibazo dufite nta hantu ho gukorera dufite, duhora dufite impungenge ko aya mazi ya Rubagabaga umunsi yaje ari menshi azadutembana, ubuyobozi butwubakiye ahandi tukava hano byadufasha."

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Bwana Nkusi Christophe yavuze ko bagiye gusura aba bacuruzi bakareba icyo gukora ndetse ngo nk’abayobozi bakwiye gukora ibishoboka byose bitashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Ati: Turabasura turebe icyo gukora bave aho mu mugezi, burya ntabwo twarebera ibintu bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga. Turaza kubikoraho vuba bajye bakorera ahantu hari (safe), hatekanye."

Iyo ugeze aho aba bacuruzi bizi nzagwa zigemurwa mu gihugu hose baba basukira ukemanga ubuziranenge bwazo bitewe nuko bafata ibijerekani bakabyogereza mu mazi mabi atemba ku buryo abakoresha izi nzoga ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru