Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Ngororero: Baracyagorwa no gukora urugendo rurerure bagiye gushaka serivisi z’ubuzima

Monday 26 February 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero mu mirenge ya Matyazo na Ngororero baravuga ko bakigorwa no gukora urugendo rurerure bagiye gushaka serivisi z’ubuvuzi kubera ko nta mavuriro bafite hafi yabo.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu tugari tumwe na tumwe tugize iyi mirenge bakifuza ko nibura bahabwa poste de sante zo kubafasha kwivuriza hafi.

Munyabitaro Faustin, utuye mu mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Kaseke yagize ati: "Rwose turi mu bwigunge kuko iyo umuntu arembye arwaye ajya kwivuriza muri vunga ,aho umuntu akoresha amasha atari munsi ya tatu , hari n’igihe twebwe abagabo duheka abarwayi mu ngobyi biratuvuna cyane , cyane ko tuba tugendera no mu mwijima ukomeye ducanye udutoroshi , turasaba ko baduha ivuriro hano muri uyu murenge wacu."

Undi muturage yagize ati:"Hari santere de sante yo kunyange hafi n’akarere ariko nayo iri kure cyane, mbese twasigaye inyuma nkuko mubibona tekereza kuva hano ukajya kwivuza ku itari bya shyira ugerayo wanegekaye , umukuru w’Igihugu niwe wadutabara akaduha ivuriro,hari Fascicomo ya Kiruruma aho dutega igare tugakoresha amasaha abiri biratugoye cyane."

Uwamahoro Beatrice yagize ati:" Ku bijyanye no kwivuza iyo umuntu arwaye baramuheka mu ngobyi bakamujyana muri Vunga, hari n’igihe ababyeyi babyarira mu nzira, ubundi hano hejuru ku kanyenyeri hari ivuriro ryadufashaga sinzi uko byagenze ntabwo bakihatuvurira , ubu bamwe bakora urugendo bakajya ku kiziguro, badufashije bakatwubakira ivuriro twagira imibereho myiza."

Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ngororero Bwana Uwihoreye Patrick ntiyemeranya nibyo aba baturage bavuga kuko ngo bitakunda ko buri kilometero cyashyirwaho ivuriro.

Yagize ati:"Kuri biriya bice byo hasi hari santere de sante ya Matyazo, Kugerayo ntabwo ibilometero bibiri byageramo, none se buri kilometero cyagira poste de sante...?..uva hariya ujya ku bitaro bya shyira nta bilometero km 3 birimo ,buri gasozi umuturage atuyeho ntabwo wagashyiraho ivuriro, iriya poste de sante bavuze yo ku kanyenyeri ikora gatatu mu cyumweru haza abaganga bo kwakira abaturage."

Bijyanye n’imitere yo muri aka gace katagira amatara n’imihanda myiza , abaturage barifuza ko bakwegerezwa ivuriro hafi ngo kuko uburwayi bufata budateguje, cyane nta n’imodoka baba bafite ku buryo ngo abagabo baba babaruhuye guhora bajya guheka buri munsi.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru