Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ngororero: Bari mu bwigunge bwo kutagira umuhanda ubageza ku biro by’Akarere

Friday 22 March 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero, mu Mirenge ya Matyazo na Ngororero baravuga ko baheze mu bwigunge bwo kutagira umuhanda ubahuza n’akarere ka Muhanga bityo kugira ngo bajye gushaka serivisi ku biro by’Akarere babanza kuzenguruka.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri iyi mirenge isa nikiri inyuma mu bikorwa remezo, aho basaba ko bakubakirwa umuhanda ubahuza na Muhanga ndetse n’undi bajya bakoresha ubageza ku biro by’Akarere ka Ngororero.

Umwe muri aba baturage witwa Muhizi yagize ati: "Mudusanze hano mu murenge wa Matyazo ariko rwose turi mu bwigunge, urabona ko batwubakiye iki kiraro cya Rubagabaga na Satinsyi ariko nta muhanda muzima ukomeje, n’ubundi ugarukiye hano ntabwo ukomeje ngo ugere Ngororero mu mujyi; kugira ngo tujyeyo dukoresha inzira z’ubusamo, ubwo udafite imbaraga atega imodoka akanyura Musanze na Nyabihu."

Undi muturage witwa Nizeyimana Epiphanie yagize ati: "Mutuvuganire ku bayobozi tuzabone umuhanda uduhuza na Muhanga tujye duhahirana, ibaze kuba ugiye gushaka serivisi ku karere ukabanza kunyura za Vunga, bibabaje. Twabonye bubatse ibi biraro tugira ngo bazakomeza badukorera uyu muhanda wahoze kera ugera i Gitarama."

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick yavuze ko imishanga yo gukora iyi mihanda bayigeze kure ndetse ngo bamaze no gusinyana kontaro n’abazayikora.

Yagize ati: "Ikibazo cy’ibikorwaremezo bijyanye n’imihanda ubu ngubu tuvugana ejo nibwo twasinyanye kontaro na kompanyi izayidukorera yaho bita mu Byapa, Muramba ,Gatega na Rubagabaga, ndetse hari n’undi muhanda mugari wa kaburimbo twitegura muri iyi minsi uzaduhaza na Musanze ukanyura Vunga ukagera na Ngororero, unyura ahongaho bakubwiraga. Kontaro yawo ya Feeder Road, kontaro yawo yasinywe ejo ugiye gukorwa."

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu turere 7 tugize intera y’Iburengerazuba, imirenge ya Matyazo na Ngororero, nubwo uyu ariwo wubatsemo ibiro by’Akarere biracyagaragara ko hakiri uduce twasigaye inyuma mu bikorwa remezo, birimo imihanda n’amashanyarazi.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru